URUGENDO RW’UMUNYAMIBARE

Nabo bagera kure hashoboka...

Dr (soma dogiteri) Lydie Mpinganzima w’imyaka 38 ni umwe mu bagore bake mu Rwanda bafite impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare akaba yigisha imibare muri kaminuza y’u Rwanda. Ashingiye ku rugendo rwe rw’imyaka irenga 20 ku ntebe y’ishuri, yahamirije abanyeshuri bagize itsinda rya siyansi bo mu ishuri ryisumbuye rya Rutobwe ko na bo bashobora kugera kure hashoboka mu masomo biga.

IMG-Meet_the_PHD_3.jpg

Dr Lydie yaganiriye n’aba banyeshuri imbere y’inzu ikorerwamo ubushakashatsi bwa siyanse (laboratwari). Abanyeshuri bari bashishikajwe no kumenya uko yabigenje ngo agere ku mpamyabumenyi y’ikirenga mu mibare, dore ko bifuza kumwigiraho. Dr Lydie ngo mu rugendo rwe rw’ishuri yafashijwe n’ibintu bitatu: “Kugira umuhate, kwirinda ibirangaza no gukunda ibyo niga ni byo byamfashije kuva nkiri muto.” Iyo avuga iby’imyigire ye, yibanda cyane ku mashuri yisumbuye kuko ngo ari bwo yihaye intego yo gukurikira amasomo yose kandi akayatsinda neza. Agira ati: “Naharaniraga gutsinda amasomo yose ntarobanuye.”

Dr Lydie yakomeje avuga ko yiga mu mashuri yisumbuye yari afite intego yo kuzaba umuganga. Gusa ngo ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza yahise ashyirwa mu ishami ry’imibare, ntibyamuca intege ahubwo agira intego nshya. “Nahise mvuga nti ‘ngomba kwiga imibare kugera ku rwego rwo hejuru nkazayigisha’.” Iyi ntego ntiyayitatiye kuko yakoranaga imbaraga cyane maze aza kurangiza kaminuza afite amanota meza, ndetse icyo gihe yari umwe mu bakobwa babiri mu ishuri ry’abantu 9 bigaga mu ishami ry’imibare. Yahise atangira kwigisha mu mashuri yisumbuye, bidatinze abona amahirwe yo kuba umwarimu w’umwungiriza muri kaminuza.

IMG-Meet_the_PHD_2.jpg

Ngo ni ho yamenyeye amakuru ko ashobora gukomeza amasomo kuko yumvaga ikiciro ariho kidahagije. Yasingiriye ayo mahirwe, ahatana n’abandi, aratsinda yoherezwa kwiga muri Suède (Soma Suwede). Dr Lydie avuga ko urugendo rutari rworoshye na gato. Ati: “Byari bikomeye ariko nahanganye na byo.” Icyamugoraga cyane ngo ni ugufata mu mutwe, gusa ngo yabivugutiye umuti. “Nihaye gahunda yo kubyuka kare, nkiga mu mutwe hakimeze neza.” Gusa ngo kubyuka kare si bose babishobora, buri wese ahitamo amasaha meza yo kwiga bitewe n’ikimworohera. Indi mbogamizi yahuye na yo ngo ni iyo kuba atari azi Icyongereza kandi ari rwo rurimi yigagamo, ariko ngo binyuze mu gusoma ibitabo byinshi no kugerageza kukivuga yarakimenye.

IMG-Meet_the_PHD_1.jpg

Dr Lydie yongeraho ko n’ubwo abanyeshuri bose bahura n’imbogamizi, ngo ku bakobwa hari iziba zihariye. Ikomeye muri zo ikaba ari ukwitinya no kumva ko badashoboye, gusa we ngo yahanganye na yo kuko yari azi neza icyo ashaka. Ngo kugira ngo agere ku rwego agezeho, hari benshi bamushyigikiye. Muri bo harimo inshuti ze bagiye bafatanya gusubiramo amasomo. Ngo hari kandi ababyeyi bashyigikiye igitekerezo ke cyo kuminuza mu mibare, dore ko muri icyo gihe abakobwa benshi batahabwaga amahirwe yo kwiga. Ashimira kandi abarimu bose bamwigishije. By’umwihariko hari uwamwigishije mu wa gatandatu w’amashuri abanza, aba ari na we umugira inama anamwereka ishusho y’uwo ashobora kuzaba we naramuka yiganye umwete amasomo ya siyanse.

Dr Lydie asoza yabwiye abo banyeshuri ko bakwiriye kwiga bashyizeho umwete, bagakora buri kintu mu mwanya wacyo, bakirinda kwemera ibitekerezo bibashyira hasi ndetse bagasobanurirana aho batumvise. Yongeraho ko by’umwihariko abakobwa bakwiye kwitinyuka kuko bashoboye bagakoresha cyane amahirwe ahari kuri ubu kuko yabageza kure.

IGIHE KIZA CYO GUSUBIRAMO AMASOMO NI IKIHE?

  • Igihe kiza cyo kwiga ni igihe ufite imbaraga kandi waruhutse. Ntugahatirize kwiga amasaha abandi bigiraho. Iki gihe gishobora kuba mu gitondo cyangwa nyuma y’amasomo.
  • Niba utaramenya amasaha meza yawe yo kwiga, gerageza kwigana n’abandi, unababaze uburyo bakoresha biga, maze ubugerageze urebe ko bwagufasha.
  • Shaka ahantu hatuje uza kwigira kandi utegure ibyo uza kwiga mbere y’igihe. Bizagufasha gukoresha igihe neza. Kwiga buri munsi bizagufasha kwiga neza buri somo; n’iyo wakwiga iminota 15 cyangwa 20 buri munsi byagufasha cyane bikakurinda kuzigira amasomo rimwe mu minsi y’ibizamini.
  • Niba wumva urushye ntugahatirize. Shaka ibintu byagufasha kuruhuka nko gukora imyitozo ngororangingo (sport) cyangwa ibindi bigufasha kuruhuka, maze uze kwiga mu yandi masaha.

Share your feedback