URUGENDO RWANGE RWO GUKIRA

Byanditswe na Anny Sabine Umukunzi

Mu buzima hari ibihe dushobora kubamo bikaduhungabanya, bikaba byanagira ingaruka ku buzima bwacu bwo mu mutwe. Ni nyampinga utarashatse ko dutangaza amazina ye, yatuganirije ku nzira igoye yanyuzemo akiri umwana maze bigira ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe, ariko nyuma yo kubona ubufasha akaza gukira.

Nyuma yo kuba imfubyi afite myaka 6, akarererwa mu yindi miryango yamufataga nabi ikanamubwira amagambo amukometse amwereka ko ntacyo azimarira mu buzima, uyu Ni Nyampinga yahuye n’ihungabana, agahora yihebye, ahangayitse, avuga nabi, akabura ibitotsi, n’ibindi. Yaje kurwara agahinda gakabije ndetse bituma yishora mu kunywa inzoga nyinshi ngo yiyibagize agahinda yaterwaga n’abamurera. Ati: ‘Nageze aho numva umutima wange urenda guturika kubera ko nta muntu wari uhari naganiriza ibibazo byange’.

UNICEF_anonymous_1.jpg

Inshuti y’uyu Ni Nyampinga yaje kumugira inama yo kwivuza inamuhuza n’umuganga wamwitayeho kugera ubuzima bwe bwongeye kuba bwiza. Uyu ni nyampinga ahamya ko nubwo hari abagifite imyumvire ishaje ko kwivuza agahinda gakabije cyangwa se izindi ndwara zo mu mutwe bikorwa n’abasirimu, ko ibi atari byo, ahubwo ko icya mbere ari ukwikunda ugatekereza ku ntego zawe ushaka kugeraho. Ibi bizagutera ishyaka ryo guharanira kugira ubuzima bwiza harimo n’ubwo mu mutwe. Yagize ati “kuba wareba umuganga igihe wumva utameze neza ni ibintu bisanzwe ni nkuko wakwivuza amaso”.

Uretse umuganga, mu gihe ufite ikibazo kiguhangayikishije ni byiza kwegera umuntu wizeye nk’incuti yawe, umubyeyi, umwarimu wawe cyangwa undi muntu wisanzuraho ukamuganiriza kuko bikuruhura bigatuma wumva umeze neza. Ku bigo nderabuzima kandi hari abaganga babihugurwe biteguye kugufasha. Ushobora no guhamagara umurongo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC ku 114 bakaguha ubufasha bwihuse kandi ibi byose bikorwa mu ibanga.

Share your feedback