UMUKIRIGITANANGA ESTHER

Yambaye imikenyero, yicaye ku gatebe...

Bwa mbere mbona umukobwa ucuranga inanga naratangaye! Nari nagiye mu bukwe bw’inshuti yange. Nuko mbona umukobwa ukiri muto, yambaye imikenyero, yicaye ku gatebe ari gukirigita inanga mu buryo bunogeye amatwi. Amatsiko yange yanteye kumwegera musaba ko twaganira, nuko arabinyemerera. Mu kiganiro twagiranye, yampishuriye ko musaza we ari we wamubereye isoko y’ubumenyi n’urukundo akunda inanga.

Esther akomoka mu Karere ka Gakenke. Yakuranye inyota yo kuzaba umunyamuziki. Ngo iyi nyota yayikomoye ku kuba ari impano iri mu muryango we, akisanga akunda kuririmba muri korari. Ibi ni na byo byatumye yiga gucuranga akiri muto kuko yagize amahirwe yo kwiga ku kigo gifite ibicurangisho bitandukanye. Yahereye kuri gitari, akurikizaho piyano, hanyuma mu biruhuko akiga gucuranga inanga. Avuga ko gucuranga gitari na piyano ndetse no kwiga inanga yabikoze ashaka kuvumbura icyo akunda cyane ngo abe ari cyo akomeza. Nyuma ngo yaje gusanga igicurangisho akunda kuruta ibindi ari inanga.

Uti: “Byagenze gute?”

IMG-Inanga_girl2.jpg

Yumvaga mu by’ukuri ubushobozi bwe mu muziki butagarukira mu gucuranga ibyo bicurangisho bindi, kuko ngo buri gihe yumvaga anezerewe cyane iyo yumvaga musaza we Munyakazi acuranga inanga. Ngo yumvaga isohora ijwi mu buryo bwihariye, akumva akunze ibicurangisho gakondo. Igihe kimwe musaza we yagombaga kujya gucuranga mu mahanga, nuko Esther amuherekeza ku kibuga k’indege. Avuga ko aho ari ho yakuye umwanzuro ufatika wo kwiga inanga. “Natekereje ukuntu inanga ari yo imwurije indege, byiyongera ku rukundo nari nsanzwe nyikunda, mpita numva ari ikintu cy’agaciro cyane. Natashye numva nagaruka nzahita musaba akanyigisha, kandi ni ko byagenze.

Esther ngo nyuma yaje kuvumbura ko nta bakobwa benshi bacuranga inanga ubwo yaganiraga na musaza we Munyakazi, wazengurukaga ahantu henshi mu bitaramo acuranga inanga. Yanakurikiraga ibitaramo nyarwanda kuri radiyo akumva hakunze kuvugwa umugore umwe ucuranga inanga. Ibi byatumye agira ishyaka ryo kubyiga. Ati : “Numvaga nange nshaka kugira amateka nandika mu gucuranga inanga.”

Uyu Ni Nyampinga ngo yatangiye kwiga inanga afite imyaka 15, akabikora nk’ikintu kimuzanira umunezero kikanamufasha kuruhuka. Nyuma yagiye yiyungura ubundi bumenyi bujyanye no gucuranga iki gikoresho, kugeza ubwo atangiye kubikora nk’umwuga.

IMG-Inanga_girl_3.jpg

Esther yishimira inkunga yagiye ahabwa n’abagize umuryango we, cyanecyane musaza we Munyakazi, wemeye kumwigisha gucuranga ndetse by’akarusho akamugenera impano Esther ahamya ko ari yo mpano y’agaciro cyane yahawe mu buzima. Ati: “Umunsi yampayeho inanga ndawuzirikana cyane kuko nahise numva nshyigikiwe birenze uko nge nabitekerezaga. No kuba umuryango wange wari unshyigikiye byatumaga ntacibwa intege n’abambwiraga ko nataye umuco.”

Esther avuga ko atangiye gucuranga inanga mu ruhame, hari abamucaga intege, bamubwira ko ngo mu muco nyarwanda nta mukobwa ucuranga inanga. Ab’urungano bamubwiraga ko ari iby’abantu bakuru bitajyanye n’igihe. Ibyo byose Esther yarabyumvaga, rimwe na rimwe akumva abuze uko yisanga mu rungano. Ati: “Nari narakobotse intoki kubera gucuranga kuko ntari nakabimenyereye, inshuti zange zazireba zikanseka, ngo sinjyana n’ibigezweho. Gusa imbaraga z’umuryango wange mu kunshyigikira ni intwaro ikomeye yamfashije kurenga izi mbogamizi.”

Twaboneyeho kuganira na Munyakazi, na we ashimangira ko nta cyari kumubuza kwigisha mushiki we cyane ko yabonaga abishaka kandi abifitiye ubushobozi. Agira ati: “Esther agira ishyaka ryo kugerageza ibintu bishya, atitaye ko bikomeye. Icyo yashyizeho umutima aragikora kandi neza, kuko nge yanyeretse ko abakobwa bafite ubushobozi bwo gukora ibyo natwe abahungu dukora.”

Share your feedback