UBUZIMA BUFITE INTEGO

BYANDITSWENA RAHMAT UMUHOZA

Hari abantu bahura n’imbogamizi bigatuma bananirwa kugira intego ihamye y’ubuzima. Iyi nkuru ni ikimenyetso cy’uko umuntu abasha kurenga imbogamizi agatangira ubuzima bufite intego. Uyu ni Umutesi* w’imyaka cumi n'itandatu (16), aratubwira uko nyuma yo kuva mu ishuri yisanze mu buzima bwo mu muhanda ariko nyuma aza kurisubiramo, atangira urugendo rwo kugera ku nzozi ze zo kuzaba umuganga.

Nkitangira ishuri nakunze imibare n’ubumenyi rusange. Ku ishuri ni ho nahuriraga n’inshuti zange tukiga ndetse tugakina. Gusa mbere gato yo gutangira nakoze impanuka mara umwaka mu bitaro, nongera gutangira nyuma. Kuko nabonaga ari nge mukuru mu ishuri, nize nshyizeho umwete kugira ngo ntazasibira. Ubushobozi bwa mama bwo kunyishyurira bwaje kugabanuka, bigera aho bubura burundu nuko ndivamo nkajya mfasha mama kurera abavandimwe bange. Gusa iyo bagenzi bange bavaga kwiga nabasabaga amakaye nkasubiramo ibyo bize.

Bukeye nabonye inshuti zange zihora zirya amandazi, nkagira amatsiko y’aho bakura amafaranga ngo nange mbikore mfashe mama kubona ayo kwishyura ishuri dore ko numvaga ngomba kuzaba muganga. Bambwiye ko birirwa bazerera mu isoko biba, banshishikariza kujyana na bo. Narabitinye kuko mama yadushishikarizaga kugira imico myiza. Gusa barabinyumvishije nuko ndemera.

IMG-ARTICLE-UBUZIMA_BUFITE_INTEGO-002.jpg

Umunsi wa mbere njyayo byarangoye kuko byasabaga kwiruka no guhora nihishe. Rimwe mu gitondo twageze mu isoko batangira gushaka ibintu byo kwiba. Batangiye kwiba ibirayi, nuko mbona ntabishobora kubera ubwoba, maze mbona umubyeyi ufite ibintu byinshi ndamutwaza, ampa amafaranga ijana na mirongo itanu (150). Ibyo bagenzi bange babaga babonye bahitaga babigurisha, nge nkabitahana kuko ntari nzi aho kubigurishiriza. Nyuma abashinzwe umutekano bafashe umwe, abandi turiruka. Nahise nihisha inyuma y’inzu. Nyuma nagize ubwoba mpitamo gushaka ubundi buryo bwo gusubira mu ishuri.

Nahise ntangira gufasha mama mu bucuruzi buciriritse yakoraga ariko na byo ntibyagenda, nuko bintera kwigunga. Umunsi umwe nabonye za nshuti zange zivuye ku ishuri ndatungurwa. Bambwiye ko babonye umuryango witwa “Abadacogora n’Intwari” ufasha abana bo mu muhanda. Bambwiye ko babishyurira ishuri ndetse bakabagaburira. Numvisemo ibijyanye n’ishuri, nahise mbasaba ko najya njyana na bo. Umunsi wa mbere nageze aho uwo muryango ukorera ntinya kwinjira kuko nari numvise ko bafasha abana bo ku muhanda kandi ngewe ntari nkiba ku muhanda.

Ukwezi kwashize njyayo buri munsi nkaguma ku irembo. Umukozi waho yarambonye ansaba kuzabonana n’ababishinzwe. Nasubiyeyo baranyandika, bansobanurira ko nzamara umwaka niyibutsa amasomo, nkazasubira mu ishuri nyuma. Narishimye mbibwira mama na we arishima cyane. Kuva ubwo nize nshyizeho umwete.

IMG-ARTICLE-UBUZIMA_BUFITE_INTEGO-003.jpg

Umwaka urangiye nasubiye mu ishuri ariko abo twiganaga baransekaga ko nasibiye, mbibwiye mama ansaba kudacika intege nkiga cyane kandi nkashaka inshuti zo kumfasha. Naje kumenyera, igihembwe kirangira mfite amanota mirongo irindwi n'atanu (75).

Nyuma nakoze ikizamini cya leta sinatsinda. Narababaye nshika intege ariko mama arampumuriza ambwira ko ngomba kwiga cyane nkazatsinda ubutaha. Numvise imbaraga zigarutse kandi nibuka ko nshaka kuzaba muganga niga nshyizeho umwete. Ubu ndi mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Ubuzima bwarahindutse sinkisiba ishuri kandi numva mfite ikizere cyo kuzagera ku nzozi zange.

Ba Ni Nyampinga bagenzi bange, mu buzima duhura n’imbogamizi zitandukanye ariko ni ngombwa kumenya icyo ushaka kuko iyo ubonye amahirwe uhita umenya uko uyabyaza umusaruro. Ntimukumve inama mbi, iteka muge mutera intambwe musabe ubufasha, mugishe inama kandi mugire intego mu buzima bwanyu.

  • *Izina rye twarihinduye mu rwego rwo kurinda umutekano we.

Share your feedback