TWIFITEMO IBISUBIZO

Yakundaga gufungura ibintu bitandukanye nka radiyo ...

“Amazu y’abaturanyi bange yagiye afatwa n’inkongi y’umuriro mu bihe bitandukanye, maze ‘kizimyamwoto’ zikaza kuzimya zigasanga ibyinshi byarangije gukongoka. Naje gutekereza icyo nakora kugira ngo abantu bamenye hakiri kare ko inkongi y’umuriro igiye kuba, maze bihutire gutabara”. Uyu ni Ni Nyampinga Natasha w’imyaka 21, wakoze icyuma k’ikoranabuhanga kiburira abantu ko hari inkongi y’umuriro igiye kuba.

Natasha akomoka mu Karere ka Rubavu. Kuva mu buto bwe, ngo yakundaga gufungura ibintu bitandukanye nka radiyo cyangwa telefoni, ngo arebe uko imbere bikoze. Ibi rero bikaba byaramuteye gukura akunda ibintu bijyanye n’ubugenge. Nyuma yaje kujya abona amazu ashya, maze bikamutera ikibazo. Nuko aza kumva ashatse gukora ikintu kizajya kiburira abantu, mbere y’uko inzu ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Tuganira, Natasha yabwiye “Ni Nyampinga” ko ubuyobozi bwa Kaminuza ya “STES Rwanda” (Singhad Technical Education Society Rwanda) yigagamo bwamufashije kubona ibikoresho byo gukora icyo cyuma. Yagize ati: “Nkimara kugira iki gitekerezo, nahise nkibwira ubuyobozi bw’ikigo, maze buhita bunyemerera kumfasha bitangoye. Nahise njya kuri interineti, nuko nshaka ibikoresho bikenewe, ndetse nshaka n’uburyo nzabikoresha, maze mbaha urutonde rwabyo. Mu minsi mike bari babingejejeho. Ubwo ni na ko banyunguraga ibitekerezo bishya, bityo bimfasha gukora iki cyuma nihuse.”

IMG-ARTICLE-TWIFITEMO_IBISUBIZO-002.jpg

Mu byumweru bitatu gusa amaze kubona ibikoresho, ngo Natasha yari arangije gukora icyuma kiburira abantu ko inzu igiye gushya. Nuko ubuyobozi bw’ikigo bumufasha kukijyana mu imurikagurisha ryitwaga “Made in Rwanda”. Nyuma y’uko abantu bagikunze, ubu iki cyuma ngo kiri gusuzumwa na Leta, kugira ngo irebe niba cyatangira gukwirakwizwa mu bantu.

N’ubwo byamugendekeye neza gutya ariko, ngo ntibinabujije ko Natasha yagiye ahura n’ibimuca intege. Abanyeshuri bagenzi be ngo bamubwiraga ko ibyo ari gukora bidashoboka, ngo ko ashobora kuba agiye gusara. Ubundi kandi na bwo ngo hari igihe yabaga ageze kure abikora, hanyuma insinga zigacika, bikamusaba kongera gusubira inyuma, akumva yabireka. Ariko muri ibyo byose, ngo yatewe imbaraga no kubona ubuyobozi bw’ikigo bumukurikiranira hafi, bukanamufasha. Natasha ati: “Abandi banyeshuri na bo babonye ntacika intege ngo mbireke, noneho na bo batangira kumfasha.”

IMG-ARTICLE-TWIFITEMO_IBISUBIZO-003.jpg

Nzitonda ni umuyobozi w’ikigo Natasha yigamo. Yadutangarije ko ikigo cyabo giharanira gufasha umunyeshuri wese watekereje gukora icyo ari cyo cyose cyagirira akamaro umuryango nyarwanda. Ngo ni uko bafashije na Natasha. Yagize ati: “Burya biba byiza ko iyo umwana aje kugusaba ubufasha ubumuha, kugira ngo akore ibyo yatekereje, kandi abikore neza.” Natasha yibutsa ba Ni Nyampinga ko bashoboye, kandi akabasaba kutihererana ibitekerezo byiza baba bagize. Ati: “Nimureke tubanze turebe ibibazo biri iwacu aho dutuye, turebe uburyo byakemuka, hanyuma tugire uruhare mu kubikemura kandi neza. Ikindi niba ugize igitekerezo, reba umuntu ukuri hafi ukimugezeho, ntabwo yabura kugufasha iyo asanze ufite igitekerezo kiza.”

Share your feedback