PARADIZO YACU

Ese ugira ahantu ukunda kujya maze ukumva wishimye...

Ese ugira ahantu ukunda kujya maze ukumva wishimye? Ese uhakundira uko hasa cyangwa hari ikindi kihariye? Icyo uhakorera, ibihe byiza uhagirira n’inshuti zawe n’ibindi, ni byo bituma aho hantu hahinduka "Paradizo" kuri wowe. Twasuye ba ni nyampinga bo mu karere ka Gatsibo badutembereza ku kagezi ka warufu, aho baganirira bakanezezwa n’umutuzo waho. Twanasuye kandi abo muri Nyamagabe, batwereka amabuye manini bajya bicaraho iyo bavuye gutashya, bikabatera akanyamuneza.

IMG-ARTICLE-PARADIZO_YACU-004.jpg

ESE NAWE UFITE AHANTU UKUNDA KUJYA UKAGUBWA NEZA?

Dore inama zagufasha kwizera ko aho hantu wowe n’inshuti zawe muhafite umutekano:

  • Banza umenye niba atari kure y’iwanyu. Niba ugiyeyo, zirikana kuhagera hakiri kare kugira ngo uze gutaha hakibona. Ubaye utarenza hagati y’iminota 10 na 15 y’urugendo rw’amaguru byaba ari byiza.
  • Bwira umuntu mukuru igihe cyose ugiye aho hantu cyangwa igihe uza kuhanyura ugiye cyangwa uva aho bagutumye.
  • Ntukageyo wenyine, cyanecyane mu gihe ari ahantu hihishe. Ni byiza kujyana n’inshuti zawe.
  • Ni byiza kujyayo ku manywa, kandi ukabanza kwizera ko inzira ijyayo itanyura ku tubari cyangwa ahandi hatizewe umutekano
  • Mu gihe inzira inyura mu ishyamba, banza ubaze umuntu mukuru wizeye niba nta nyamaswa zihaba cyangwa atari ishyamba rinini ku buryo wariburiramo.

Share your feedback