NTAYITINYA ITARUNGURUTSE

Yagishije se inama maze undi amushishikariza gukomeza siyansi...

Aranyuzamo akamufata ku rutugu, bakaganira barebana mu maso baseka. Aba ni Yezakuzwe w’imyaka 18 hamwe na se. Iyo uganiriye na Yezakuzwe, uhita ubona imbaraga n‘ishyaka yiganye siyansi amaze gushyigikirwa na se. Ni Nyampinga twarabasuye batubwira uko Yezakuzwe yashyigikiwe na se mu gukomeza kwiga amasomo ya siyansi, kandi yaramugoraga.

Akiri muto, Yezakuzwe yari afite inzozi zo kuba umuganga. Inzozi ze zatangiye kuzamo igihu ubwo yageraga mu mashuri yisumbuye agatangira kugorwa n‘amasomo yagombaga kwiga ngo azabigereho. “Ubugenge (phyisics), ubutabire (chemistry) n’ayandi yarangoraga pe!“ Kuva ubwo yacitse intege, afata umwanzuro wo gushaka ibindi yaziga. Umunsi umwe Yezakuzwe yeretse se indangamanota, maze papa we arababara. Papa we ati: “Nababajwe no kubona ahora atsindwa siyansi, ndamubaza nti: ‘ni iki kibigutera?’, nuko ambwira ko ayo masomo amugora.”

IMG-ARTICLE-NTYITINYA_ITARUNGUTSE-002.jpg

Uyu mubyeyi yatangiye kugira umwana we inama no kumukomeza, amubwira ko uko atsinda andi masomo, na siyansi ari ko yazitsinda, abaye ashyizeho umwete. Yezakuzwe na we yiyemeje kugerageza. Yahise atangira kwiga cyane, anasobanuza bagenzi be nuko amanota ye agenda azamuka. Ngo n’ubwo yakundaga siyansi ndetse amanota ye akazamuka, ubwoba bwa siyansi ntibwahise bushira, ndetse arangije ikiciro rusange yumvise yakwiyigira ibindi.

Yagishije se inama maze undi amushishikariza gukomeza siyansi. Papa wa Yezakuzwe yibutse icyo gihe yagize ati: “Twarimo turya, ambaza ibyo yahitamo mubwira kwiga ibyo akunda adakanzwe n’uko bimugora”. Ayo magambo yateye Yezakuzwe imbaraga zo guhitamo kwiga ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima. Ku kibazo cy’uko harimo amasomo yamugoraga, ise yamushakiye umwarimu wo kumwigisha isomo ry‘ubugenge mu kiruhuko, kugira ngo nagera mu mwaka wa kane, atazagira ikibazo.

Yaje gutsinda ikizami cya leta bamuha ishami yasabye, ariko ngo ntibyakomeza kumuhira kuko mu wa kane yatsinzwe, maze yicuza impamvu yagiye muri iryo shami ndetse atekereza umwanya yataye, arababara cyane.

IMG-ARTICLE-NTYITINYA_ITARUNGUTSE-003_ZwqTfJ1.jpg

Papa we agikubita amaso indangamanota yabonye rya somo rikimukomereye maze akomeza kumutera ishyaka. Yagize ati: “Nk’umubyeyi numvaga gutuka umwana ngo yatsinzwe bitatuma atsinda ahubwo mpitamo kumushishikariza kwiga ahozaho, nkamutera imbaraga zituma yigana umwete kandi akabikunda.” Yezakuzwe yungamo, ati: “Nabitekerejeho, nuko nshyiramo umwete ndiga, nkasobanuza ndetse mu kiruhuko nkigana n’abandi, ababyeyi na bo bakampa umwanya wo kwiga.”

N’ubwo yahuye n’imbogamizi zitari nke, Yezakuzwe yabonye ko urukundo yakundaga siyansi rwaje kuvamo gukunda kwigisha no gufasha abandi mu masomo. Kuri ubu yahawe buruse (bourse) yo kwiga ibinyabuzima n’uburezi muri kuminuza, bityo akazaba umwalimu wa siyansi. Yezakuzwe agira ati: “Ibi bizampa amahirwe yo gutinyura abandi bagira ikibazo nk’icyo nahoranye.“ Se na we aterwa ishema no kubona aho umwana we ageze ndetse ngo yahise abona ko umubyeyi afite uruhare mu kwiga k’umwana birenze kumwishyurira amafaranga y’ishuri.

Share your feedback