NK'INSHUTI YANGE, NI N'IKITEGEREZO KURI NGE

Fridah yahisemo Jacky nk'ikitegererezo, kubera ko yamuganirije ku buzima bw'imyororokerere...

Frida: Jacky, uri inshuti yange. Ndagukunda cyane. Ku batakuzi bazasoma “Ni Nyampinga”, reka mbabwire ko ufite imyaka 23, kandi ubu ukaba wiga muri Kaminuza ya INILAK iba i Kayonza. Ndishimye cyane kuganira nawe uyu munsi, atari nk’inshuti, ahubwo nk’umuntu w’ikitegererezo kuri nge.

Jacky: (Araseka) Ni byo se Frida! Urakoze cyane ntabwo nari mbizi, ariko unteye amatsiko. Ni ukubera iki umfata nk’ikitegererezo?

Frida: Umva nawe ra! Nge ndakwikundira nk’inshuti yange. Nkunda ukuntu uza ukanganiriza iyo ndi kumwe n’abandi bakobwa, ukatugira inama. Nkunda uko utuganiriza utwisanzuyeho, tugakina, kandi ntutwirateho ngo utwereke ko uturuta. Reba ukuntu wanyigishije byinshi ku buzima bw’imyororokere, ukanyigisha kwizigamira!

Jacky: Urakoze cyane pe! Kuba umfata nk’ikitegererezo biranshimishije kandi nange biranyubatse. None se ubwo ni ibiki ushaka kumbaza utari uzi?

Frida: Ni byinshi. Urumva nk’ubu nari ntarabikubwira ko nkureberaho. Ariko nge numva mfite n’amatsiko yo kumenya ukuntu watangiye kwiyumvamo ko ufite ubushobozi bwo kuganiriza abantu, baba bagenzi bawe mungana, cyangwa ba twebwe uruta, hamwe n’abakuruta.

Jacky: Yooo Frida, burya hari amahugurwa nagiye nitabira, bakadusobanurira ubuzima bw’umwana w’umukobwa. Nyuma rero maze kumva hari icyo nsobanukiwe, ni bwo numvise ko hari icyo nange nageza ku bandi. Ni ko natangiye kwegera abakobwa turi mu kigero kimwe kugira ngo tugirane inama nk’inshuti.

Frida: None se ko nange mba numva nifuza kuzajya nkora ibintu ku murongo nk’uko nawe ubigenza, nange nkajya nganiriza abantu b’ingeri zose, nge nakora iki ngo nzabigereho?

Jacky: Fri, byatangiye kuza rwose ntugire impungenge. Kuba byonyine waratangiye kumenya uwo ushaka kuzaba we, ni intambwe ya mbere. Icya kabiri ni ukumenya uko witwara imbere ya buri wese, ukamenya uko uganiriza abantu bose. Ibyo bijyana kandi no kutiheza, kuko wiheje n’abo witwayeho neza ukabubaha, ntimwaba mukiganiriye. Ubundi ukiga ushyizeho umwete, kuko kugira ubumenyi bituma ubona ibyo uvuga mu bandi.

Frida: None se ni yo mpamvu iyo turimo kuganira utwereka ko tungana, ukajya unyuzamo tukanakina tukinezeza?

Jacky: Cyane rwose! Erega n’ubundi ntabwo mbaruta cyane. Kandi turi inshuti, tuba tugomba no kwishimisha!

Frida: Mfite n’utundi tubazo tw’amatsiko ku bwana bwawe nari ntarakubaza.

Jacky: (Aseka) Tumbaze numve!

Frida: Ese Jacky buriya kera ukingana nange, ufite imyaka 15, ni iki wifuzaga kumenya ukumva ari cyo kintu ufitiye amatsiko cyane?

Jacky: Kirahari byo! Icyo gihe numvaga abakobwa bandutaga bavuga ngo abakobwa bajya mu mihango nkibaza ibyo ari byo! Numvaga nifuza gukura ngo nzarebe iyo mihango iyo ari yo.

Frida: None se bimaze kukubaho wabibonye ute ukurikije n’uko wabyibazaga?

Jacky: Bwa mbere mbona imihango nagize ubwoba bwinshi. Nibajijie ibimbayeho cyane ko nari naniyanduje. Nari mfite imyaka 14 gusa, kandi nta muntu nyine wari warigeze abinganirizaho neza. Icyo gihe natinye kongera gusubira ku ishuri. Ariko kuko abakobwa twiganaga bari baratangiye kuyijyamo bari babibonye, ni bo babinsobanuriye, bambwira n’ukuntu umuntu abyifatamo, nuko mbona gushira ubwoba maze nsubira ku ishuri.

Frida: None se ukingana nange ni iki cyagushimishije cyane?

Jacky: Uzi se Fri! Ikintu cyanshimishije ntajya nibagirwa ni igihe nagiye kubyina mu marushanwa. Icyo gihe nabyinaga amaraba. Umunsi umwe rero twagiye mu marushanwa maze mbyina neza, mpesha igikombe itsinda twari twajyanye. Ibyo bintu byaranejeje cyane.

Frida: Urakoze cyane Jacky, ndishimye ku buryo utabyumva. Ngewe rwose ndakwikundira unyitaho! Kukugira nk’ikitegererezo kuri nge, nk’umuntu duturanye kandi w’inshuti yange, biramfasha cyane kuko nkwisanzuraho. Guhera ubu nzajya nkomeza nkubaze ibyo numva ngukeneyeho inama byose. Sibyo?

Jacky: Yooo! Frida nange ndakwikundira ni yo mpamvu nza kukureba tukaganira. Rwose uzage umbaza nta kibazo. Nange byanejeje kuba umfata nk’ikitegererezo.

Share your feedback