NITOJE UBUYOBOZI

Nakuze numva nzaba umudepite…

Joselyne w’imyaka 18, ni umuyobozi w’inama y’igihugu y’abana mu karere ka nyaruguru. Yitoje kuba umuyobozi binyuze mu myitozo itandukanye harimo no kuba umusangiza w’amagambo mu birori bitandukanye. Ni nyampinga twaramusuye, atubwira uko yabigenje ngo abashe kuba umuyobozi wifitiye ikizere n’uburyo kuba umusangiza w’amagambo bibigiramo uruhare rufatika.

Joselyne yatangiye kwitoza kuyobora akiri mu mashuri abanza. Ngo iyo bahabwaga umukoro wo mu matsinda yafataga inshingano zo kuyobora itsinda rye, akamenya uko aha abandi ijambo. “Numvaga ibitekerezo by’abandi singire uwo nima ijambo, noneho igitekerezo cya buri wese tukakigorora nk’itsinda.” Nyuma abo bigana baje kumutorera kuyobora ishuri. Ageze mu mashuri yisumbuye yagiye mu itsinda ry’itangazamakuru (media club). Ngo bakoraga imyitozo itandukanye harimo uwo guhagarara imbere, abandi bakajya bakubaza ibibazo. “Byantozaga kuvugira mu ruhame kandi nari mbizi ko kuyobora bisaba no kuba ushoboye kuvugira mu ruhame.”

IMG-MC_leader-2.jpg

Waba wibaza impamvu yamuteraga guhora yitoza? Yadusubije iki kibazo agira ati: “Nakuze numva nzaba umudepite kandi numvaga bisaba ko waba warayoboye abandi.” Joselyne ngo icyo yabonaga cyamufasha kwitoza kuyobora yagisamiraga hejuru. Kuba umusangiza w’amagambo ni andi mahirwe yungutse, dore ko yari yaratangiye kuyobora Inama y’Igihugu y’Abana mu karere.

Ngo ntazibagirwa umunsi wa mbere aba umusangiza w’amagambo. “Twari mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana, maze umuyobozi atubwira ko ashaka umwana uyobora inama y’uwo munsi.” Joselyne ngo yumvise abishatse ariko agira ubwoba. Yabiganirije abo ayobora, bamwumvisha ko abishoboye, ko akeneye gutinyuka gusa. Joselyne ati: “Byaje kurangira niyamamaje barantora maze nyobora iyo nama.” Ngo kuva ubwo yakomeje kujya abikora uko abonye amahirwe.

IMG-MC_leader-3.jpg

Kuba umusangiza w’amagambo byakemuye zimwe mu mbogamizi yahuraga na zo mu miyoborere ye. Agira ati: “Byamfashije gukorera ku gihe. Mbere sinitaga kureba ngo mbese bampaye kuvuga iminota ingahe.” Ariko ngo amaze kuba umusangiza w’amagambo, byamuhaye kubaha igihe kuko iyo hari uwo yahaga umwanya, akawukoresha nabi byamubabazaga cyane. Gusa n’ubwo yari abonye kimwe mu byamufasha, ngo ariko ntibyahise biza. Ati: “Igihe kimwe nagiye kuvuga ijambo mu ruhame maze ndwana no kuvuga amagambo make ngo nubahirize igihe, ahubwo birangira mpangayitse ‘stress’ (soma siteresi) iramfata. Nabuze icyo mvuga n’icyo ndeka. Gusa uko iminsi yagiye ishira byagiye biza.”

Joselyne yashoje atubwira ko kugira ngo ugere ku cyo wifuza bisaba kwitoza, ati: “Iyo witoje umenya icyo ukeneye gusobanukirwa kurushaho ukamenya aho ugishakira.”

Share your feedback