MBIKESHA URUNGANO

Byanditswe na Mutoni Goodluck

Kuganira ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bikunda gutera bamwe isoni n’ubwoba. Abandi bakeka ko ibi biganiro ari iby’abantu bakuru, ariko ibi si ukuri. Ni Nyampinga witwa Pierrine yari umwe mu bagiraga iyo myumvire, ndetse rimwe na rimwe agahuriramo n’ingaruka zirimo kutamenya uko yitwara mu gihe k’imihango cyangwa uko yasubiza umuhungu umusabye urukundo. Nyuma yo gutangira kwitabira ibiganiro bivuga kuri izi ngingo mu itsinda, akumva uko bagenzi be baziganira nta kibakanga, ndetse na we akabigiramo uruhare, ubu ni umwe mu basobanukiwe, ndetse ubu afasha abandi.

Pierrine ubu afite imyaka 14. Yakuze adakunda kwegera abaganira ubuzima bw’imyororokere cyangwa ibindi biganiro bivuga ku rukundo. Ndetse iyo hagiraga umuhungu umuvugisha, yaramuhungaga. Kugira inshuti z’igihe kirekire kuri we, byari ikibazo. “Nari narumvise mukuru wange n’inshuti ze bavuga ko ibyo biganiro atari iby’abana, nkumva nzatangira kubiganiraho nimba mukuru cyane.” Ibi byatumye hari byinshi atamenya. “Sinari nzi kwambara kotegisi.” Yasobanuriye Ni Nyampinga ko iyo yajyaga mu mihango aticaraga hamwe umwanya munini kuko yatinyaga kwiyanduza. Ibi rero byatumaga atsindwa ibizami kuko atabaga yakurikiye neza amasomo.

NN_WEBSITE_CONTENT2.jpg

“Rimwe twumvise abantu baririmbira mu ishuri, twinjiye dusanga ni 'club'.” Pierrine yabwiye Ni Nyampinga ko yaryohewe n’indirimbo ariko mu kanya gato ibintu bigahinduka. Ati: “Numvise bavuze ku kumera amabere, mpita nshaka gusohoka.” Ngo uwo bari kumwe yamubujije gusohoka ahubwo amubwira ko bakwiye kwicara bakumva ibihavugirwa kuko ari ingenzi.Ngo n’ubwo yakomeje kwicara, ntiyatinyutse kubaza cyangwa gutanga igitekerezo, ahubwo yahisemo gukomeza gutega amatwi. Uwo munsi Pierrine yahavuye yatangiye kuryoherwa n’ibiganiro, kuko yasanze ibyinshi atari abizi.

Kimwe mu byatangaje Pierrine ndetse bigatuma asanga kuganira ku buzima bw’imyororokere ari ibisanzwe, ndetse agakomeza kwitabira, ni uko yasangaga ibibazo yibaza ari na byo bagenzi be baba bafite. Uko yarushagaho kongera ubumenyi, byatumaga yumva yigiriye ikizere, ndetse akabasha kubiganiriza abandi. Ubu ageze ku rwego rwo kubaza mama we ibyo adasobanukiwe. Mu biganiro bagira, ngo hari ibyo bageramo bikabayobera. Muri byo harimo imihindagurikire y’umubiri ndetse n’ibihuha bivugwa ku mibonano mpuzabitsina. Ngo hari nk’igihe bumvise abantu bavuga ko imibonano mpuzabitsina ikiza ibishishi, maze bahamagara umwarimu wigisha ibinyabuzima, ababwira ko atari ukuri.

NN_WEBSITE_CONTENT3.jpg

Hope ni inshuti ya Pierrine. Yatubwiye ko ashimishwa n’ukuntu Pierrine yahindutse, akaba yaratinyutse kuvuga ku ngingo yatinyaga kuvugaho mbere. Ubu ngo amwigiraho byinshi kuko na we asigaye akunda kubaza, kandi ubumenyi yunguka, butuma arushaho kwimenya no gufata ibyemezo bikwiriye. Mu gusoza Pierrine yabwiye abandi bakobwa kumva ko ari ibisanzwe kuganira na bagenzi babo kuko bituma basanga hari ibibazo bahuje, bityo bagafatanya gushaka amakuru yizewe.

Share your feedback