Ufata umuhanda n’iwabo wa zulfat ngo ba
Mu myaka ibihumbi bine ishize, ni bwo umukino wa “Kung Fu” wavukiye mu Bushinwa. Nyuma y’igihe, waje kwamamara ku isi, no mu Rwanda ntiwahasiga, ndetse ufata umuhanda ugera no mu burasirazuba bw’u Rwanda, mu karere ka Ngoma, n’iwabo wa zulfat ngo ba! Uyu mukino ukinwa n’abakuru ariko n’abato ntibahejwe. Zulfat uyu tuvuga, ni Ni Nyampinga w’imyaka 10 umaze kugira imidari 5 ndetse yabonye amahirwe yo kujya mu Bushinwa, ku ivuko ry’uyu mukino akunda cyane. Ese ni iki byamusabye ngo abe ageze kuri ibi bigwi?
Zulfat akora imyitozo mu masaha ya kare mu gitondo. Natwe twarazindutse tumugeraho saa kumi n’ebyiri kugira ngo tujyane. Mu myenda ye ya siporo, twakoranye urugendo rw’iminota 20 n’amaguru ngo tugere kuri Centre Dushishoze, ikigo cy’urubyiruko ikipe yabo ikoreramo imyitozo. Mu rugendo, twagiye tuganira
Agifite imyaka 7, ngo ni bwo yatangiye gukina “kung fu”. Icyo gihe, yari umwe mu bakobwa babiri bari mu ikipe. Kuba yarateye abandi bakobwa ishyaka, byatumye imibare yabo izamuka, kuri ubu bageze ku 9 mu bakinnyi 23 ikipe ifite. “Mfite musaza wange undusha imyaka 2; yakinaga “kung fu” mbere y’uko nge ntangira.” Uyu Ni Zulfat utubwira urugendo rwe muri “kung fu”. Yarakomeje ati: “Uko yavaga kwitoza, yasubiragamo ibyo yize mureba, nkumva ndabikunze. Hari igihe nagendaga tukitozanya, noneho bigatuma ndushaho kuryoherwa n’uyu mukino.”
Zulfat yaje gusaba ababyeyi ko na we yajya gukina “kung fu”, gusa ngo bumvaga ko nta mukobwa ukina imikino njyarugamba. Na we yakomeje kubibasaba anarushaho kubereka urukundo n’ishyaka afitiye uwo mukino, nuko baza kumwemerera. “Nakomezaga kubibasaba, nkanitozanya na musaza wange babireba, bageze aho babona ko mbikunda cyane maze barabyemera.” Papa wa Zulfat yagize ati: “Yatweretse ubushake n’urukundo afitiye “kung fu”, maze twanga kumubuza amahirwe yo gukora icyo akunda.” Zulfat yemeza ko intambwe ya mbere yamufashije kugera aho ari ari ukuba ababyeyi baramushyigikiye maze na we agashyiraho umwete. Gusa ngo agitangira byaramugoye ariko umutoza wabo witwa Amri amuba hafi, ndetse akamwumvisha ko azabera urugero rwiza abandi bakobwa na bo bakazaza.
Ngo ibi byamuteye imbaraga zo gukora cyane. “Hari igihe baduhaga akaruhuko turi mu myitozo ariko nge sinduhuke, nkakomeza kugira ngo ibyo twize mbifate neza.” Imbaraga n’umuhate yakoreshaga ngo ni byo byamufashije gutsindira imidari itandukanye dore ko uko yitabiraga amarushanwa yatahanaga umudari.
Umunsi umwe ngo habaye amarushanwa yo gutoranya abazahagararira u Rwanda mu marushanwa mu Bushinwa maze Zulfat aba ari we utoranywa. Ese ni iki cyatumye atoranywa? “Nakinaga ntadandabirana kandi mfite ubushake n’imbaraga nuko ndatsinda.” Zulfat ngo umunsi amenya ko azajya mu Bushinwa ni umwe mu minsi atazibagirwa. By’akarusho ngo umunsi ababyeyi be bamuherekeje ku kibuga cy’indege wamusigiye urwibutso rukomeye n'umunezero, bidasize n’umuryango we.
Mu gihe hari abashobora gutekereza ko uyu mukino ari uw’abahungu gusa, Zulfat we si ko abibona. “Uyu mukino ni uw’abahungu n'abakobwa”. Yongeyeho ati: “Abakobwa na twe turayishoboye. Uwashidikanya azaze arebe aho twitoreza, tubikora neza cyane.” Zulfat yatubwiye ko uretse kuba ageze ku rwego rwiza muri uyu mukino ngo binamufasha mu buzima busanzwe. Agira ati: “Ubu sinkikererwa ishuri kuko “kung fu” yanyigishije kuzinduka no kwihuta, naratinyutse ubu sinkigira isoni nk’uko byari bimeze mbere.”
Uyu Ni Nyampinga kandi ngo uyu mukino wamwigishije ikinyabupfura no kutarangara, ahubwo ngo umuntu yiga gushyira umutima ku cyo ari gukora. “Nk’iyo mugenzi wacu akoze ikintu gisekeje turi mu myitozo, ntiwemerewe kumurangarira”. Akomeza agira ati: “Ibyo rero byanyigishije no kutarangara ku ishuri ahubwo ndakomeza nkakurikira nkiga neza, ubu nsigaye nsinda neza kurusha mbere.”
Urugendo rwa Zulfat ngo rurakomeje kuko nk’uko yabibwiye “Ni Nyampinga”, ngo yifuza kuzagira ikipe ye bwite akazajya atoza abakobwa bagenzi be n’abahungu. Ngo arifuza kuzabigisha “kung fu” bakabimenya, na bo bakazigisha abandi.
Share your feedback