KUKO NACUKUMBUYE

Ba Ni Nyampinga bakwiriye kumenya neza icyo bashaka mu gutegura ahazaza...

Impapuro nyinshi, ziriho amafoto n’amabara meza, zimanitse ku nkuta nk’imitako, ni zo zigusanganira ukinjira mu ruganiriro iwabo wa rugori. uzegereye, usanga ari impapuro zavuye mu binyamakuru bya “ni nyampinga”, muri nimero zitandukanye, uhereye ku ya mbere. iyo ubajije rugori niba azi “ni nyampinga”, ahita amwenyura, akakwereka ku rukuta. ati: “izi nkuru zo muri ‘ni nyampinga’ nazimanitse mu ruganiriro kugira ngo umuntu wese uzajya adusura azage azisoma, maze agire amakuru amenya cyangwa se ubutumwa asigarana. nange gukunda gusoma no gushakisha amakuru ni byo byampesheje amahirwe yo kuzajya kwiga muri leta zunze ubumwe z’amerika.” uti: “Rugori yabigenje ate?”

Rugori afite imyaka 20, avuka mu Karere ka Gicumbi munsi y’umusozi wa Kamitsinga. Nta muriro w’amashanyarazi uragera iwabo. Kuva mu Mugi wa Gicumbi ujyayo, hari urugendo rugera ku isaha irenga n’amaguru. “Ni Nyampinga” tumusura iwabo mu rugo, yari mu myiteguro yo kujya kwiga muri kaminuza muri Amerika, nuko atubwira uko yashatse iryo shuri.

Rugori ngo yatangiye kwiga ashyizeho umwete ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye. Ibyo yabigiriraga kuzabona amanota meza, maze akarihirwa na leta. Ngo ababyeyi be nta bushobozi bwo kumurihirira bari bafite. Ageze mu wa gatanu, uburyo bwo kwemererwa kurihirwa na leta bwarahindutse. Ibi ntibyamuciye intege, ahubwo yahise ashaka ikindi yakora. Rugori ati: “Icyo gihe nahise mfata umwanzuro wo guhora nshakashaka amakuru kuri interineti, kugira ngo mbone ikigo kinyakira kandi nkakigamo mfite n’abandihira. Nashakaga muri Amerika none ubu narahabonye. Nziga muri Washington State University.”

NN_22_Mob_Site_Kuko_nacukumbuye_2.jpg

Ayo makuru y’uko umuntu ashobora kujya kwiga mu mahanga, kandi atishyura, Rugori ngo yayakuye kuri interineti. N’ubwo nta mudasobwa cyangwa telefoni irimo murandasi yari afite, Rugori yakoraga urugendo buri munsi n’amaguru, akajya gushaka aho agura interineti, ngo abone uko ashakisha ikigo yazajya kwigamo. Rugori yatubwiye uko yahisemo gushakishiriza muri Amerika. Ati: “Ngewe nkiga mu mashuri abanza nishyurirwaga n’umushinga ufasha abakene. Kubera ko umwishingizi wange aba muri Amerika, nahoraga nifuza kumubona. Ibyo ni byo byanteye gukora uko nshoboye ngo nshake uko nazajya kwigayo.”

Amaze kubona aya mahirwe yo kujya kwiga muri Amerika, Rugori ngo byatumye akunda cyane gushakisha amakuru kurushaho. Ati: “Nzakomeza gushakisha amakuru, kuko nabonye ko hari amahirwe abantu babura kubera kutamenya. Kubera gushakisha amakuru no kuyabyaza umusaruro, nizera ko n’izindi nzozi mfite cyangwa izo nzagira na zo nzazigeraho.”

NN_22_Mob_Site_Kuko_nacukumbuye_3.jpg

Rugori agira inama ba Ni Nyampinga ko bakwiriye kumenya neza icyo bashaka mu gutegura ahazaza habo, maze bakakigira intego. Avuga ko bakwiriye gushakisha amakuru bakurikije iyo ntego baba barihaye, kuko ari bwo bamenya neza aho bashakira amakuru yatuma bayigeraho. Yongeyeho ati: “Ba Ni Nyampinga bagenzi bange, ntimugakore ikintu ngo ni uko hari uwakibasabye. Nimwihe intego mwebwe, hanyuma mukore ubushakashatsi mubikunze, mushake uko mwazayigeraho!”

Share your feedback