ISHEMA RY’UMUSHOFERI

Sinzibagirwa abanyeshuri batandatu nigishije bose baratsinda...

Henriette yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka. Muri zo harimo n’izikora imihanda ndetse n’iziterura imizigo iremereye. Ni umurimo akorana akanyamuneza. Kubera ko ngo yifuje kuwukora kuva mu bwana bwe, akigera ku myaka 15, yahise atangira kwiga amategeko y’umuhanda. Aganira na Ni Nyampinga yatubwiye icyamuteye gutangira uru rugendo akiri muto.

“Mfite imyaka 12 najyaga nsura marume nkabona uko atwara imodoka nkumva nange nifuje kubimenya.” Uyu ni Henriette kuri ubu ufite imyaka 22, wasobanuriye Ni Nyampinga ko imbarutso yo kwiga imodoka yabaye ubwo umwana wa nyirarume yarwaraga akarembera mu rugo kandi hari imodoka, akabura umujyana kwa muganga kuko umubyeyi we atari ahari. Uwo munsi ngo Henriette yiyumvisemo ubushake bwo kumenya gutwara imodoka ariko ngo nta cyo yari afite yabikoraho icyo gihe. Henriette

IMG-Bus_driver.jpg

Henriette ngo ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, iwabo babuze ubushobozi bwo gukomeza kumwishyurira maze bituma ahagarika ishuri. Ku bw’amahirwe umwaka w’amashuri wenda kurangira, habonetse amafaranga make, maze Henriette abona adashobora kwiga igihembwe cya nyuma kandi ibindi atarabyize. Yahise yibuka ko hari inzozi amaranye igihe, binahurirana n’uko ababyeyi be bamubajije ikindi yumva yakwiga, abasubiza atazuyaje ati: “Ndashaka kwiga gutwara imodoka.”

Nyuma y’ikiganiro kirekire na papa we kuri iyi ngingo, yamushakiye ishuri aratangira. Yagezemo afite imyaka 15, ari na we muto mu ishuri, bigatuma agorwa no kwisanzura ariko aza kumenyera. Umunsi umwe yaciwe intege no kuba adafite indangamuntu kandi yari ageze igihe cyo gukora ikizamini cy’amategeko y’umuhanda, kandi bisaba kuba ufite indangamuntu. “Byarambabaje. Gusa nakomeje kwiga amezi umunani yaburaga ngo nuzuze imyaka kandi abandi biga ukwezi kumwe gusa.” Akibona indangamuntu yakoze ikizamini aratsinda, aza no kugera ku ruhushya rwa burundu (permis) rwo gutwara imodoka n’izindi mashini. Henriette

IMG-Bus_driver_2.jpg

Henriette akibona “perimi” yatangiye gukora akazi ko gutwara imodoka, none ubu yigisha kuzitwara ndetse n’amategeko y’umuhanda. “Uwanyigishije yarampamagaye ambwira ko ashaka kumpa akazi ko kwigisha gutwara imodoka kuko nagize amanota menshi, ambaza niba nabyemera, nange sinazuyaza ndabyemera.” “Sinzibagirwa abanyeshuri batandatu nigishije bose baratsinda maze bagaruka kunshimira biranshimisha.” Ibi yabivuze yemeza ko ashimishwa n’akamaro ibyo yagezeho biri kugirira abandi.

Ngo n’ubwo inzozi ze yazigezeho, aracyafite izindi. Ngo arifuza kuzashinga ikigo k’ishuri kigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka, kikamwitirirwa. Yongeraho ati: “Ndashaka kuzasubira kwiga kuko ishuri ni ingenzi kandi rizamfasha mu mwuga wange.” Yasoje asobanura ko gusubira mu ishuri bizamufasha kuyobora neza ikigo azashinga.

Share your feedback