ISHEMA RY'AKAZI NKORA

Ntugahe umwanya abaguca intege...

“Ni Nyampinga” dutembera mu karere ka Nyaruguru, twahahuriye n’umugore wambaye ipantaro y'ikoboyi, inyuma yarengejeho igitenge, yambaye n’ishati y’amaboko maremare, atwaye igare. Tumwegereye yatubwiye ko akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare nk’akazi ke ka buri munsi, bidutera amatsiko y’uburyo yamenye igare kugeza ubwo abikora nk’akazi, muri aka gace ko mu magepfo y’igihugu aho bitamenyerewe kubona abagore n’abakobwa batwara amagare.

Donatille afite imyaka 28 akaba yaravukiye mu Karere ka Bugesera. Muri aka Karere ni ho yamenyeye igare, dore ko ho bidasanzwe kubona umuntu utazi igare. Adutekerereza urugendo rwe yagize ati: “Ngejeje imyaka 12 natangiye gufata igare ry’ababyeyi nkaryiga. Kuko nari mugufi simbashe kugera ku ntebe, nacishaga ukuguru munsi ubundi abakobwa b’inshuti zange bakansunikira.”

Nk’umuntu ukiga gutwara igare, ngo Donatille yagwaga kenshi, rimwe na rimwe bikamuca intege akumva atinye kurisubiraho. Gusa ngo kubera ko yabikundaga, bwaracyaga akiyemeza kurisubiraho. Agejeje ku myaka 15 ngo ni bwo yarimenye neza ndetse aranarimenyera.

Icyo gihe Donatille yakundaga gutumwa cyane kuko ababyeyi bamuhaga igare ngo arigendeho maze bikamushimisha, bituma akura atwara igare. Nyuma y'igihe yaje kwimukira i Nyaruguru ari na ho yashakiye umugabo. Donatille yabwiye “Ni Nyampinga” ko ahageze yahabonye amahirwe ashobora kubyaza umusaruro. Yasanze hari abanyonzi bake, kandi bose ari abagabo. Mu kudusobanurira asa n’uwibuka ahashize yagize ati: “Ndibuka muri 2015 narwaje umwana, kandi umugabo wange yari mu kazi i Kigali. Ubwo ndicara ndibaza nti: ‘ko nzi igare kandi nkaba ndifite, uwagenda nkakorera amafaranga yo kujyana umwana kwa muganga!’ Ubwo mfata umwanzuro, negura igare njya mu gasantere ndatangira. Kuva uwo munsi bihita biba akazi.”

IMG-ISHEMA_RYAKAZI_NKORA-003.jpg

Gusa ngo akigera muri aka kazi ntibyahise biza kuko yabanje kubura abakiriya. Ese Donatille yitwaye ate muri iki kibazo? Aragira ati: “Narahageze negera abandi banyonzi, nkabona abakiriya baraza bagatega abandi, mfata umwanzuro wo gusiga igare ahantu ubundi ngenda mpamagara abantu mbabwira ko abashaka gutega igare cyangwa gutwazwa imitwaro baza nkabatwara”.

Akomeza avuga uko byamugendekeye ati: “Nuko haza umuntu ushaka ko mutwaza umutwaro, mbona inyungu nyinshi, mpita mvuza umwana. Icyo gihe nakomeje kunyonga none ubu mbasha gukemura bimwe mu bibazo byo mu rugo ndetse nkanizigamira.” N’ubwo kubura abakiriya byasaga n’imbogamizi, Donatille avuga ko atangiye akazi neza ari bwo yahuye n’imbogamizi zikomeye. Ati: “Nanyuraga ku bantu ntwaye igare bakanseka. Abana bato bagendaga bamvugiriza induru umuhanda wose. Ibyo byatumaga rimwe na rimwe nanga kujya gukora. Ariko ndibwira nti: ‘aho kugira ngo banseke nakennye bazanseke ndi kwiteza imbere." Donatille avuga ko hari n’igihe bamusuzuguraga bakanga kumutega bibwira ko ashobora kubagusha, ariko bagenda bamugirira ikizere babonye uko akora.

N’ubwo abenshi bamusekaga hari n’abamushimira ubwo butwari. Nyabyenda ni umusore na we utwara igare, akaba akorana na Donatille, ati “Mubonye bwa mbere atwaye igare naratunguwe nkabona atabasha guhekaho n’ikiro. Gusa naje gusanga atari ko biri kuko akorana imbaraga nyinshi mu kazi ke. Ibyo ndabimushimira. Ikindi kandi nasanze afite gahunda yo kwiteza imbere.” Esperance ni umukiriya uhoraho wa Donatille, we ngo amufata nk’ikitegererezo kuri we. Ngo ntagitinya kuko yabonye Donatille yaratinyutse gukora umurimo utamenyerewe ku bakobwa n’abagore bo muri aka gace batuyemo.

IMG-ISHEMA_RYAKAZI_NKORA-002.jpg

Donatille abwira abakobwa ko badakwiriye guha umwanya ababaca intege kandi ko badakwiriye kwicarana ubumenyi bazi. Ngo ahubwo bage bigishanya, buri wese yige ibyo atari azi. Atanga urugero ati: “Kuko natinyutse gukora akazi abo muri aka gace batatinyutse, abakobwa duturanye bansabye kubigisha, ubu iyo dufite umwanya ndabigisha”.

Share your feedback