INGANZO YUBAKA

Yagize igitekerezo cyo guhanga imivugo ...

Uko byagenda kose, iyo ugize intego y’icyo ushaka kugeraho ukongeraho no kugiharanira, bishobora kugufasha kugera ku nzozi zawe. Uku ni ko Clarisse w’imyaka 29 ufite ubumuga bwo kutabona yabigenje. Ni umuhanzi w’imivugo kandi ajya yitabira amarushanwa maze imivugo ye igatsinda. Twaganiriye n’uyu ni nyampinga atubwira aho yakuye igitekerezo cyo guhanga imivugo ndetse n’uko abikora n’icyo byahinduye mu buzima bwe.

Tumusura twamusanze iwabo i Ndera. Tukinjira mu nzu, yazanye na mugenzi we Anisie na we ufite ubumuga bwo kutabona, batwakira bamwenyura bambaye amadarubindi y’izuba, bafite n’agakoni k’umweru kifashishwa mu kuyobora abafite ubumuga bwo kutabona.

Clarisse yatubwiye ko yagize igitekerezo cyo guhanga imivugo akiga mu mashuri yisumbuye. Ngo habaye ibirori byo kwizihiza umunsi ikigo cyatangirijweho, maze yumva umuvugo mwiza wari umaze kuhavugirwa, bimutera ishyaka! Gusa ngo yahoraga yifuza uburyo bwiza bwo guhumuriza abababaye, dore ko bagenzi be bamwisangagaho bakamubwira ibibababaje. Ati: “Hari igihe mugenzi wange yambwiraga ko ababaye nkabura uko muhumuriza. Naje gusanga imivugo yamfasha guhumuriza abandi.”

Umwe mu nshuti za Clarisse ngo yaje kumwegera amubwira imbogamizi afite ziterwa no kuba atagira amaguru. Ngo yahise amwandikira umuvugo amubwira ko afite abamukunda kandi ko imbere ye ari heza. Ngo uwo muvugo watumye mugenzi we yishima ntiyongera kwigunga nka mbere.

Kuva ubwo ngo Clarisse yararyamaga mu ijoro akumva umuvugo umujemo, dore ko ngo inganzo ye ikunda kuza iyo ari ahantu hatuje. Ngo yandika amagambo yifashishije imashini ikoze mu rubaho bashyiramo impapuro maze ikajya izitobora bikarema inyuguti. Clarisse yabwiye “Ni Nyampinga” ko akunda guhura n’imbogamizi zo kutagira imashini isohora inyandiko zisomwa n’abafite ubumuga bwo kutabona. Gusa ngo iyi mbogamizi yarayirwanyije, binyuze mu kwegera rimwe mu mashuri afite ibikoresho byagenewe abafite ubumuga bwo kutabona riri i Masaka, aho ngo bayimutiza akabasha kubigeraho.

IMG-INGANZO_YUBAKA-002.jpg

Clarisse yabwiye “Ni Nyampinga” ko indi mbogamizi yari afite ari uko agitangira, abantu bamuboneraga mu ndorerwamo y’ubumuga bakumva ko nta cyo yashobora, abandi bakamubwira ko atari we uba yihimbiye iyo mivugo.

Clarisse yashoje amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuzima mbamutima, bityo ibyo yize bikaba bimufasha mu guhitamo insanganyamatsiko ahimbamo umuvugo kuko abanza kwitegereza ibyo abantu banyuramo, akamenya ubutumwa bubakwiriye.

Anisie usanzwe ari inshuti ya Clarisse, akaba n’umwe mu bafashijwe n’inganzo ye ahamya ko inshuti ye yamufashije gutera intambwe yo kubyaza umusaruro impano y’uburirimbyi yifitemo. Ubu ngo Anisie abasha kujya mu ruhame akaririmba kubera ko yafatiye urugero kuri Clarisse.

Clarisse avuga ko guhimba imivugo no kuyivuga bimaze kumugeza kuri byinshi harimo kwitinyuka, kwigirira ikizere ndetse no kuba ageze ku rwego rwo kuvuga imivugo mu birori bitandukanye nk’ubukwe n’ibindi akahakorera amafaranga. Uretse ibi, ngo Clarisse yishimira ko imivugo ye itsinda amarushanwa atandukanye, muri yo harimo iryateguwe na “La Benevolencia”, umuryango udaharanira inyungu ugamije iterambere ry’ubumwe n’amahoro mu bantu ndetse ugakangurira abantu akamaro k’ubutabera kuri bose. Mu mivugo myinshi yari mu iri rushanwa, nyuma yo gutoranyamo 20 ihiga indi, uwa Clarisse ni wo waje gutsindira umwanya wa mbere.

Clarisse ngo yandika imivugo abikunze cyane kuko bimuruhura. Ati: “Iyo numva ntameze neza cyangwa naniwe nandika imivugo kuko njya kurangiza numva naruhutse.”

Share your feedback