INGANZO YANGE

yatoranyijwe mu bana 10...

Ni kangahe waba warasomye igitabo cyanditswe n’umwana w’imyaka 13? Inkuru ya Nelly isa n’amakabyankuru ariko si yo kuko ku myaka ye, yatoranyijwe mu bana 10 bafite ibitabo by’imigani myiza kurusha abandi mu gihugu. Ubu amaze kwandika ibitabo 3, yabigezeho ashyigikiwe na mama we. Ni Nyampinga yahuye na Nelly atubwira uko yabaye umwanditsi.

Ku myaka 9 ni bwo Nelly yatangiye kwandika, nyuma y’imyaka 4 yitabira amarushanwa ya “Gira Igitabo Aho Uri”, maze igitabo yise “Muhirwe” gitoranywa mu bitabo 10 bya mbere byiza. Iki gitabo kivuga ku buringanire bw’umwana w’umukobwa n’umuhungu. Kirimo inkuru y’umukobwa ushyigikiye uburinganire hagati y’abahungu n’abakobwa akaba yifuza ko n’abandi babusobanukirwa bakabushyigikira.

Nelly yanditse “Mahirwe” ashaka kugaragaza ibyo yemera. Agira ati: “Byamfashije kugaragaza ibindimo kuko nk’iyo ndebye ukuntu kera abakobwa batagiraga uburenganzira bumwe n’abahungu birambabaza.” Ngo umunsi umwe yasomye uko Ndabaga yasimbuye se ku rugamba, agakora ibyakorwaga n’abahungu, maze Nelly ahita atangira kwizera ko ibyo abahungu bakora n’abakobwa babibasha. Yongeyeho ati: “Nkunda kwandika kuko mbona byungura abandi ubumenyi ariko nange ubyandika menya byinshi kurushaho.”

IMG-ARTICLE-INGANZO_YANGE-002.jpg

Kuri ubu Nelly afite imyaka 14, afatanya ubwanditsi bwe no kwiga kandi ngo nta mpungenge bitera. Ati: “Kwandika ntibimbuza kwiga kuko nandika muri ‘weekend’ no mu biruhuko.” Kugira ngo abashe kwiga anandike ibitabo bye, mama we amuba hafi amwibutsa uko akoresha neza umwanya we.

Nubwo kwandika bimufasha cyane, ngo hari ibimugora birimo kuba yandika ku muco n’amateka. Ati: “Hari igihe kubona amakuru arenze ayo mfite bingora, ariko sinshika intege kuko mama ampa ibitekerezo”.

Ngo hari n'igihe abura umuntu umushushanyiriza ibyo yanditse, icyo gihe ngo ahita abyishushanyiriza n’ubwo bitaba ari byiza nk’uko aba abishaka.

IMG-ARTICLE-INGANZO_YANGE-003.jpg

Ngo kwandika no gusohora ibitabo ntiyari kubyishoboza wenyine. Ati: “Gusohora igitabo binyura mu nzira ndende, ariko mama aransomera akareba amakosa arimo akankosorera noneho igitabo tukagiha abandi bakagikosora ubundi bakagisohora”.

Mama we yahise yungamo ati: “Kumuba hafi ntibyahise biza kuko iyo yambwiraga ko yandika ntabwo nabihaga umwanya kuko numvaga bishobora kumurangaza. Nyuma nabonye ko bituma atekereza vuba, bikamutera amatsiko yo kumenya ibintu.”

Dusoza Nelly yagiriye inama abandi agira ati: “Ni byiza kwegera ababyeyi cyangwa abakurera kuko ntushobora kumenya inzira unyuramo wenyine. Na bo kandi burya bashobora kukongerera ubumenyi n’amakuru ku byo uba ukeneye gukora.”

IMG-ARTICLE-INGANZO_YANGE-004.jpg

UKO WAKWANDIKA INKURU

Kurikiza izi ntambwe:

  • Shaka insanganyamatsiko. Ishobora kuva mu byo ubona cyangwa uganira n’abandi. Ishobora kandi kuva mu byo utekereza ndetse ushobora kwandika ku byo usanzwe uzi.
  • 2. Himba abazavugwa mu nkuru, ubashakire amazina. Batekerezeho bihagije, wibande kuri babiri cyangwa batatu by’umwihariko.
  • 3. Tekereza ibintu by’ingenzi bizaba ku bavugwa mu nkuru yawe.
  • 4. Andika inkuru hanyuma uyihe inshuti zawe cyangwa abo mu muryango wawe bayisome bakubwire uko babyumva. Ushobora no gusaba inshuti zawe zikandika noneho buri wese agasoma inkuru ya mugenzi we, mugakosorana.
  • 5. Shaka umutwe w’inkuru yawe.

Share your feedback