IMPANO YANGE, IGISUBIZO CYANGE

Afite ikizere cyo kuzagera ku ntego...

“Niba ufite impano yigaragaze kandi uyikoreshe mu kwishakira igisubizo k’ibibazo byawe.” Aya ni amagambo ya Janvière w’imyaka 20, wo mu karere ka musanze. Uyu Ni Nyampinga ukunda imideri cyane afite umwihariko wo gushyira imideri ku nkweto zishaje bigatuma zihinduka nshya ndetse afata n’izikiri nshya akazihindura mu buryo zirushaho kubera ijisho. Ibi byose abikora agamije kwizigamira ngo azabashe kwiyishyurira kaminuza. Muri iyi nkuru Janvière aratubwira uko yahisemo gutangira uyu mushinga nk’uburyo bwo kwikemurira ibibazo.

Gukunda ibijyanye n’imideri kwa Janvière byatangiye akiga mu mashuri yisumbuye.Narabikoraga, nkiremera utuntu two kwiyambarira.” Aya ni amagambo ya Janvière wifuzaga kuzaba umuganga ariko atazi ko guhanga imideri bizaba umurimo we kandi akawukunda cyane. Ngo arangije kwiga amashuri yisumbuye ni bwo yiyumvisemo ko agomba kugira icyo akora kizatuma mu gihe azaba atangiye kaminuza, atazajya asaba ababyeyi buri kintu akeneye.

Hanyuma ngo ni bwo igitekerezo cyo guhanga imideri cyahise kimuzamo. Icyo gihe ngo yahise yegera umudozi wari usanzwe umudodera imyenda amusaba ko yamwigisha kudoda kugira ngo atangire umushinga we. “Ubusanzwe nkunda gukora utuntu dushya.” Ni amagambo ya Janvière twasanze yambaye imyenda ihuje amabara mu buryo bubereye ijisho.

Nyuma ngo yaje gutekereza kujya atunganya inkweto ngo azibyaze umusaruro. Gusa ngo byose yabikoraga azirikana intego yatumye atangira. Ati: “Iyo ugiye muri kaminuza usanzwe ufite ubundi buryo bwiza ubonamo amafaranga, n’iyo yaba ari make birafasha. Ni cyo cyatumye nshaka icyo nakora kugira ngo nge nunganira ababyeyi mu kwiga kwange.”

NN_23_Mobisite_ShoeMaker2.jpg

Twifuje kumenya aho ageze aharanira kugera ku ntego ye, adusubiza ko hakiri urugendo ariko na none afite ikizere cyo kuzagera ku ntego ye akurikije aho amaze kugera mu mwaka umwe amaze atangiye.

Uretse kuba yiteganyiriza ngo azige kaminuza, hari byinshi yungukira muri uyu mushinga birimo kwikemurira bimwe mu bibazo ahura na byo, kunguka ubumenyi mu kwihangira umurimo, kumenya kwizigamira, kunguka inshuti, kwaguka mu bitekerezo ndetse no kudacika intege.

Wumvise uko Janvière yishimira intambwe amaze kugeraho, ushobora gutekereza ko kubigeraho byamworoheye. Ngo imbogamizi ikomeye yahuye na yo ni ugucibwa intege n’abantu bamubwira ko ibyo akora ari ibintu bigayitse ku muntu urangije amashuri yisumbuye, ariko we ngo yari azi icyo ashaka. “Ufite icyo ashaka, ntatora icyo abonye.” Akomeza agira ati: “Iyo nza kubijyamo ntafite intego byanze bikunze imbogamizi zari kuba nyinshi.”

Janvière ashimira ababyeyi be bamubaye hafi bakanamushyigikira. Ashimira kandi uwamwigishije kudoda akamwigishiriza ubuntu akanakomeza kumuba hafi amugira inama. Janvière ahereye kuri ibyo agira inama urubyiruko yo kutitinya, bakagura ibitekerezo byabo. Yongeraho ko urubyiruko rukwiriye kwishakamo ibisubizo, ati: “Akazi kose ni akazi, kandi icyo ukora ni cyo kiguha agaciro.

Share your feedback