IMBARAGA ZUBAKA

Burya amagambo ntahagije kugira ngo ugere ku cyo ushaka...

Amasomo n’imirimo y’ubumenyingiro biri gutera imbere mu Rwanda ndetse n’umubare w’abakobwa barimo, na wo uragenda uzamuka. Bamwe mu bakobwa bagana imyuga, ntibabura guhura n’imbogamizi zitandukanye, ariko bamwe barazirenga bagakomeza. Umwe muri bo ni Albertine, wemeza ko se yamubereye urugero rwiza, bituma agana umwuga w’ubwubatsi. N’ubwo bigitangira bitamworoheye kumvisha ababyeyi be iby’inzozi ze nshya, baje kumushyigikira, none ubu ari gusoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubwubatsi.

IMG-Constrator_1.jpg

Ni Nyampinga twahuriye na Albertine ku ishansiye (chantier), aho ari kwimenyereza ubwubatsi. Gukunda uyu mwuga ngo si ibya none kuko byatangiye akiri muto. “Papa ni umwubatsi; nabonaga yubaka nkumva ndabikunze, nkumva nange nazaba umwubatsi.” Uko Albertine yakomezaga kwiga, ngo ni ko inzozi zo kuba umwubatsi zakomeje gukura. Arangije uwa gatatu w’amashuri yisumbuye, yabonye ko igihe cyo kwiga umwuga akunda kigeze. Gusa ngo yagombaga kubanza kubimenyesha umubyeyi we. Ati: “Nkibwira papa ko nasabye kwiga ubwubatsi yarampakaniye, ambwira ko ibyiza ari ukwiga ibijyanye na mudasobwa.

” Ngo se yamusobanuriye ko ubu ikoranabuhanga ari ryo rigezweho, kandi ngo nta mukobwa wo kubaka kuko ari akazi gasaba imbaraga nyinshi. “Nahise ngambirira kuzamwereka ko ibyo nkunda mbishoboye.”Albertine avuga ko umunsi umwe se yari afite akazi, maze amusaba ko bajyana. Ngo baririranywe, akajya ahereza se icyo akeneye, yewe ngo akananyuzamo akubaka. Ngo akazi karangiye Albertine yabajije se uko yabonye yabyitwayemo, maze amubwira ko yishimiye akazi bakoranye. Bakigera mu rugo, se yahise amubwira ko amwemereye kwiga ubwubatsi. “Ntabwo nari kumwangira kuko yari amaze kunyereka ko abikunze kandi abishoboye.” Uyu ni se wa Albertine, wemeza ko umukobwa we yatumye ahindura imyumvire yahoranye ko hari ibyo abakobwa batabasha gukora.

IMG-Constrator_2.jpg

Albertine yishimira ko umubano we na se warushijeho kuba mwiza, kuko basigaye bahuje umwuga. Ngo mu biruhuko, se ntamusiga ahubwo bajyana mu kazi, agashyira mu bikorwa ibyo yiga. Avuga ko ubu afite inzozi zo kuzongera ubumenyi akaba impuguke mu bwubatsi (ingénieur). Kugira ngo abigereho, ngo yiga ashyizeho umwete, agakunda gusubiranamo amasomo na bagenzi be, kandi agakunda kumva inama agirwa na se wamutanze mu mwuga.

IMG-Constrator_4.jpg

Se wa Albertine ngo asaba ababyeyi guhindura imyumvire, bakumva ko abakobwa na bo bashoboye, ndetse bakajya babatega amatwi kenshi, bakumva ibitekerezo byabo. Ku rundi ruhande n’ubwo Albertine ahamya ko urugendo rutoroshye kubera imbogamizi ahura na zo nko kuba hari abatumva ko umukobwa yakwiga ubumenyingiro akabishobora, we yemeza ko igisubizo ari ukwerekana ko ubishoboye. Agira ati: “Burya amagambo ntahagije kugira ngo ugere ku cyo ushaka ahubwo urakora maze abatabyemera bakabibona.”

Share your feedback