IKORANABUHANGA RITABARA

Yohereza indege nto zitagira abapirote...

“Kuva kera numvaga nzatwara indege ariko byaje kunshimisha kurushaho kuko ubu mbikora ntabara ubuzima bw’abantu.” Uyu ni Ange w’imyaka 26, ukora ibijyanye no kugenzura ndetse no kohereza indege nto zitagira abapirote zizwi nka “drone” (soma dorone). Izi ndege zifashishwa mu kohereza amaraso ku mavuriro atandukanye mu gihugu. Iri koranabuhanga ni ryo ryakuruye Ange wakuze yifuza kuzakoresha ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu gutabara ubuzima bw’abantu.

Ku kibuga k’indege nto zitagira abapirote mu Karere ka Muhanga, ni ho Ange akorera. Ni umwe mu bakobwa ba mbere bakora akazi ko kuyobora indege zitagira abapirote mu Rwanda. Yatubwiye urugendo rwe mu ikoranabuhanga ryamugejeje ku nzozi ze zo gufasha mu gutabara ubuzima bw’abantu. Dore bimwe mu byo twaganiriye:

Kuki wahisemo kwiga ikoranabuhanga?

Nkiri umwana nagiraga amatsiko menshi y’imikorere y’ibintu bikoresha ikoranabuhanga. Bimwe muri byo ni indege, tereviziyo n’ibindi. Gusa nakundaga kwegera marume wize ikoranabuhanga, akansobanurira. Nyuma nagendaga numva mbikunze nkashaka kubimenya byisumbuye. Mu mashuri yisumbuye rero nize mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ngeze muri kaminuza nakomeje kwiga itumanaho, bituma ubumenyi bwiyongera.

NN_WEBSITE_CONTENT_0917.jpg

None ni iki cyaguteye gukomeza gukurikira ikoranabuhanga kugeza uyu munsi?

Ubundi nge nakuze numva nzaba umupirote, ariko naje kumenya ko uwize ikoranabuhanga yakora n’ibindi. Uko nagendaga nsobanukirwa, numvise gutabara ubuzima bw’abantu ari byo by’ingenzi kurushaho. Iki gitekerezo nakigize kubera musaza wange wakundaga kurwara, kandi ni nge wamurwazaga. Umunsi umwe turi mu bitaro, nagiye kugura akantu hanze maze serumu bamuhaye irashira, umugozi wayo utangira gukurura amaraso. Nahise ntekereza ikintu nakora mu gukemura icyo kibazo.

Wakoze iki ngo ubikemure?

Mu kwandika igitabo gisoza kaminuza, nakoze ubushakashatsi ku gakoresho gashobora kubwira umuganga cyangwa umurwaza ko serumu yenda gushiramo ku buryo bayihindura itarateza ikibazo. Ku ishuri bakunze umushinga wange, maze umwarimu ansaba ko bitarangirana n’ishuri, ko ahubwo nazawutunganya neza.

Iby’uwo mushinga byaje kugenda bite?

NN_WEBSITE_CONTENT_0918.jpg

Naje kuwujyana mu marushanwa ya “Miss Geek” aho abakobwa bamurika imishinga y’ikoranabuhanga maze utsinze ugahembwa. Uwange na wo uri mu yatsinze. Nyuma nakomeje gushaka amahugurwa kugira ngo niyungure ubumenyi. Mu mahirwe nabonye harimo no gukora hano muri “Zipline”. Iki ni ikigo gikoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubuvuzi. Hano twohereza amaraso byihuse ku bitaro hirya no hino mu gihugu, hifashishijwe indege nto zitagira abapirote.

Ese urwo rugendo rwarakoroheye?

Ntabwo byari byoroshye. Nagiye mbura ibikoresho byo kurangiza umushinga wange. Ikindi kandi hari abantu bambwiraga ko ntazabibasha, nge nkahitamo kutavuga ahubwo nkakora gusa. Nge nigiriraga ikizere gusa, dore ko nari narabonye ko hari abandi bakobwa bageze ku nzozi zabo. Muri bo harimo nka Esther utwara indege n’abandi.

NN_WEBSITE_CONTENT_0916_1.jpg

Ubusanzwe inshingano zawe hano ni izihe?

Nshinzwe kohereza utu tudege mu kirere ndetse no kutuyobora aho tugiye. Iyo hari ibitaro bitumenyesheje ko bikeneye amaraso, ndayafata nkayashyira mu ndege, maze nkayitunganya neza ubundi nkifashisha ikoranabuhanga nkayohereza mu kirere. Icyo gihe nkomeza kuyicunga nifashishije mudasobwa, kugera igihe igarukiye hano.

Ubutumwa bw’abandi ba Ni Nyampinga

Abandi ba Ni Nyampinga nababwira ko mu gihe ufite inzozi zo kugera kure, ari byiza gukomeza gushakisha amahirwe, ukiga amasomo ajyanye n’ibyo ushaka kugeraho ndetse no gushaka abajyanama n’ubumenyi butandukanye bwagufasha kubigeraho.

Share your feedback