IKIPE YANGE, INSHUTI ZANGE

Ntabwo twari kugira amahoro Agnes yararetse ishuri kuko...

“Twatangiye dukinana bisanzwe mu ikipe ya handball, ariko tuza no kumenyana kurushaho.” Uyu ni Grace umwe mu bagize ikipe ya handball ikorera mu Rwunge rw’ Amashuri rwa Munyove mu Karere ka Rusizi, atubwira uko babaye inshuti. Ubu bucuti bwatumye bashyigikirana nk’ikipe, bakagenzura ko nta warwaye cyangwa ngo agire ikibazo, bakamusura ndetse bakamufasha.

IMG-Handball-001.jpg

Ibi ngo byaje gufasha umwe muri bo witwa Agnes kutava mu ishuri. Ngo yajyaga abura ibikoresho by’ishuri bigatuma asiba cyane, maze agatsindwa. Gusa ngo umunsi umwe bagenzi be barabibonye, maze bamukorera igikorwa kiza, bituma ubuzima bwe buhinduka.

Mu magambo ye ati: “Nari maze ibyumweru bibiri ntajya ku ishuri, ngiye kubona mbona baransuye, turaganira biyemeza kumfasha kubona ibikoresho.” Akomeza agira ati: “Bateranije amafaranga maze bangurira amakayi, amakaramu ndetse n’inkweto, nuko nsubira ku ishuri.”

IMG-Handball_4.jpg

Mugenzi we Joselyne yunzemo ati: “Ntabwo twari kugira amahoro Agnes yararetse ishuri kuko twabaye nk’umuryango. Rero twateranyije ubushobozi twari dufite kugira ngo yige azagire imbere heza.”

Kubera ibi bikorwa byabo, Grace na bagenzi be bamaze gusobanukirwa neza akamaro k’ubucuti ndetse no gufashanya mu gihe k’ibibazo. Basabye ba Ni Nyampinga kugira umutima ufasha ndetse no kugira umwete wo gushaka inshuti kuko bituma umenya icyo mugenzi wawe akeneye cyangwa nawe akamenya icyo ukeneye bityo mugafashanya.

Share your feedback