Ese rushobora kuba umwuga?
Urwenya ruzwi na bamwe nk’urwo gushimisha abantu gusa. Ese rushobora kuba umwuga? Ibi ni bimwe mu byibanzweho mu kiganiro cyahuje Teta w’imyaka 13, wifuza kuzaba umunyarwenya na Nkusi Arthur, uzwi nka Rutura, umunyamakuru n’umunyarwenya ubimazemo igihe kirekire. Ni Nyampinga yarabahuje bombi baraganira, ngaho na we soma ikiganiro cyabo
TETA: Impano yawe yo gusetsa yatangiye ryari?
ARTHUR: Nkiga mu mashuri yisumbuye twashakaga kwamamaza mugenzi wacu, nuko nkakina udukinamico ngo tubone ubushobozi. Nakinaga mu ishuri nyuma y’amasomo bakabikunda. Ndangije segonderi dutangiza “Comedy Knights” (komedi nayiti), itsinda rikora ibitaramo byo gusetsa. Wowe se?
TETA: Nge byatangiye mu wa gatatu w’amashuri abanza. Ku munsi w’amanota twateguraga ibyo tuzereka ababyeyi maze nge bakansaba ikinamico zisekeje. Nageraga imbere nkasetsa abantu, nkumva amagambo yambanye menshi!
ARTHUR: Ni byo! Iyo baseka wowe bikongerera iki?
TETA: Binyongerera umunezero kandi iyo nshimishije abantu bituma nigirira ikizere bikananyubakira izina.
ARTHUR: Ntiwumva! Igihe kizagera nawe hagire ugufata nk’ikitegererezo.
TETA: (Aseka) Ni byo? Ngaho nyibwirira imbogamizi ziba muri uyu mwuga!
ARTHUR: Bamwe bumva ko udashobora gusubiramo urwenya wumvise ahandi, iyo ubikoze baravuga ngo ntabwo uzi gusetsa. Ikindi, abanyarwenya turacyari bake cyane. Indi mbogamizi, ni uko tutaragira abadutegurira ibitaramo, gusa ibi byo biratwubaka kuko ntiwahora ufashwe ukuboko.
TETA: Nge imbogamizi ngira ni umwanya. Ikindi nk’ubu sinagenda imbere y’umukuru w’ikigo ngo musabe ibyuma byo gukora igitaramo cyange kihariye, yagira ngo ndikinira.
ARTHUR: Kurenga izo mbogamizi nta kundi, ukorana n’abandi. Iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine, washaka kujya kure ukajyana n’abandi. Iyo ufite isoni zo gusaba ikigo icyo wifuza rero, bagenzi bawe bagutera ishyaka.
TETA: Ese iyo usekeje abantu ntibaseke ubigenza ute?
ARTHUR: Hari igihe usetsa umuntu yifitiye ibibazo ntaseke, icyo gihe ntiwihutira kuvuga urundi rwenya, ahubwo ubabaza ikitabasekeje, maze bagatangira kwirekura bagaseka.
TETA: Iyo byanze se ni iki gituma wongera?
ARTHUR: Burya uba ugomba kongera kuko uba warabyiyemeje. Ugomba kugerageza kugeza igihe basekeye ni bwo uba uri umunyarwenya nyawe.
TETA: Ababyeyi bawe babivuzeho iki utangiye kuba umunyarwenya?
ARTHUR: Papa ni we wanyinjijemo, anadufasha gutangiza “komedi nayiti”. Iwacu twese turi abahanzi, rero ntibyangoye. Wowe baragufasha?
TETA: Baranshyigikira pe! None ni iyihe nama wagira abakobwa bifuza kuzaba abanyarwenya?
ARTHUR: Ik’ingenzi ni ukugira intego kandi ugaharanira kuyigereho.
TETA: Urakoze cyane!
Share your feedback