IINTEGO YANGE

Byandistwe na Mugisha Pamella

Mu masaha ya mugitondo kuri Stade ya Kigali iherereye i Nyamirambo, umutoza Kayitesi utoza ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Kigali araganira na Kevine, umukobwa w’imyaka 15 ukina umupira w’amaguru ariko ufite byinshi ashaka kungukira kuri uyu mutoza. Muri iki kiganiro bo ubwabo bagiranye bahujwe na Ni Nyampinga, bombi bagarutse no ku mbogamizi bagiye bahura na zo muri uyu mukino wakunze gufatwa nk’aho ari uw’abagabo, n’uburyo barenze iyo myumvire.

Kevine: Coach ndashaka kukubaza ukuntu winjiye mu gukina umupira w’amaguru kandi hari hakiri kera

Coach Kayitesi: Natangiye gukina umupira w’amaguru mu rwego rwo kwishimisha kuva kera nkiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hanyuma igihe kiza kugera muri za 2000 Leta y’u Rwanda iza kubishyiramo imbaraga ko abagore na bo batangira gukina umupira w’amaguru, kuko nari nkiri muto rero byampesheje amahirwe bahita bantoranya mpita njya kwiga kuba umutoza.

Kevine na we yavuze ko yatangiye gukina umupira w’amaguru ku ishuri mu marushanwa ahuza abanyeshuri biga mu myaka itandukanye ku kigo kimwe (interclass) akaba yaranakiniraga ahazwi nko kwa Gisimba muri Kigali buri wa Gatandatu.

Aspired_coach2.jpg

Coach Kayitesi: None se Kevine, ni izihe mbogamizi uhura na zo muri iyi siporo, dore twebwe batangiye baduseka ngo abagore bambara amakabutura bakiruka, bati ese basaze cyangwa? bati abagabo babo ni inganzwa, ngaho nari nkubwiye izo twebwe twahuye na zo, ngaho mbwira nawe.

Kevine: Coach, ngewe abantu baranseka ngo nigize umuhungu nkina imikino y’abahungu, ngo nzazana impfundiko kandi ngo nta n’aho bizangeza.

Coach Kayitesi: Kevi, ibyo ni ibisanzwe, twese twabinyuzemo ariko bene nk’abo ubahimisha kwihugura cyane, ukora imyitozo kenshi gashoboka kugira ngo wityaze ugamije kugera ku ntego ndetse n’inzozi zawe.

Kevine: None se Coach ni iki cyagufashije kugera ku nzozi zawe?

Coach Kayitesi: Ikinyabupfura ni cyo kintu cya mbere. Icyo waba ukora cyose utagira ikinyabupfura nta cyo wageraho. Numviye inama z’abari babirimo hanyuma nkanihugura cyane nkamenya utuntu dushya mu mukino. Ibyo nubikora uzagera kure kandi hari n’impano nashakaga kuguha na yo yagufasha, igizwe n’umupira w’amaguru ndetse n’imyenda ya siporo na yo izabigufashamo.

Kevine asoza agira inama ba Ni Nyampinga mwese ko mutagomba guteshuka ku ntego zanyu ahubwo ko mugomba gukora cyane kandi mukarangwa n’imyitwarire myiza, mwihatira no kunguka ubumenyi bushya.

Share your feedback