IGISUBIZO MU BIGANZA

Bahoranaga ikibazo k’ibura ry’inkwi...

Delphine iteka yahoraga ahangayikishijwe n’ikibazo k’inkwi zitabonekaga neza, dore ko guhora atashya mbere na nyuma y’ishuri byatumaga atiga neza ndetse ntanabone umwanya uhagije wo kuruhuka no kwidagadura. Umunsi umwe, iki kibazo cyaje kurangira ubwo yamenyaga gukora “rondereza”, ishyiga rikoresha inkwi nke.

Ni Nyampinga dusura Delphine w’imyaka 17 iwabo mu Karere ka Nyamagabe, twasanze avanga icyondo akoresheje isuka. Ni na ko yaganiraga n’inshuti ye Bella, na we wamufashaga kujyana icyondo mu cyumba aho Delphine yubakaga rondereza.

IMG-Rondereza_1.jpg

Ngo iwabo wa Delphine bahoranaga ikibazo k’ibura ry’inkwi kuko amashyiga yabo yakoreshaga inkwi nyinshi. Delphine ni we wazitashyaga, dore ko abana na mama we bonyine. “Natashyaga mu gitondo, nkongera gusubirayo nimugoroba mvuye ku ishuri. Byatumaga ntabona umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo.” Igihe kimwe ngo afite imyaka 14 ni bwo yamenye ko mu gace k’iwabo hazaza impuguke mu kubaka rondereza, bakabasobanurira uko ikorwa n’akamaro kayo. Delphine yahise yumva ko ikibazo yari afite kigiye kubonerwa umuti.

Delphine yazindukiye ahagombaga kubera amahugurwa, atungurwa no kubwirwa ko atemerewe kwitabira kuko bashakaga abantu bakuru bahagarariye imiryango. Ngo yarababaye ariko ntiyacika intege, ahita asaba mama we kwitabira. “Mama yaragiye arabyiga maze aje turayubakana, akajya anyerekera ibyo yize byose.” Uyu ni Delphine wakomeje agira ati: “Narishimye kuko twari tubonye igisubizo.”

Gusa ngo iyo bubatse yahise isenyuka kuko bayubatse mu rwego rwo kuyigiraho. Delphine yahise afata ikemezo cyo kubaka indi nziza. “Nashatse ibikoresho maze nubaka indi none imaze imyaka itatu tuyitekaho.” Ngo mu kubaka rondereza yigiyemo ubundi bumenyi. Ati: “Kuyubaka bisaba ibikoresho birimo amatafari ya rukarakara ndetse n’ahiye. Byansabye kwiga kubumba.”

IMG-Rondereza_2.jpg

Uretse kuba yarungukiyemo n’ibindi, ubu Delphine yishimira ko abona umwanya uhagije wo kwiga kuko igihe akoresha ashaka inkwi ari gito ugereranyije na mbere. Ati: “Ubu umwanya wo gusubiramo amasomo wariyongereye.” Ubu ni ubumenyi ashobora kuzifashisha ahazaza mu gihe byaba bikenewe, ariko igishimishije kurushaho ni uko asigaye abona umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo no kwidagadura, kuko atagikoresha umwanya munini atashya.

Mama wa Delphine na we arabyemeza, ati: “Guteka bisigaye bitworohera kuko inkono ishya vuba. Ikindi kandi biramufasha kuko atagitashya inkwi buri munsi, bityo n’imyigire ye ikagenda neza.” Delphine yiyemeje kwigisha abandi bana b’inshuti ze kuko yari abizi ko bahuje ikibazo. Avuga ko ibyiza birushaho kuba byiza cyane iyo ubisangiye n’abandi. Tumusura twasanze ari no kwigisha inshuti ye Bella uko bakora rondereza

INAMA ZAGUFASHA GUSHAKA UMUTI W’IKIBAZO RUNAKA

Mu gihe waba ufite ikibazo, ukumva ushaka kugishakira umuti, dore inama zagufasha kubigeraho:

  • Menya ikibazo: Banza usobanukirwe icyo kibazo ndetse n’ingaruka kikugiraho.
  • Andika ibisubizo byose bishoboka: Andika ibyo utekereza byose ko byaba umuti w’iki kibazo.
  • Hitamo umuti ukwiriye: Ushingiye ku bikenewe ngo ikibazo gikemuke, hitamo umuti ubona uri mu bushobozi bwawe. Hitamo umuti utazagusaba ibyo udafite.
  • Shaka abagufasha: Reba niba ukeneye ubufasha ku babyeyi cyangwa inshuti, maze ubasabe kugufasha.

Share your feedback