ICYOGERE MU KWIRUKA

Ubu maze gutwara imidari ikenda...

Placidie ni ninyampinga ukora umwuga wo gusiganwa n’amaguru, akaba yarabitangiye muri 2014. kuri ubu amaze gutwara imidari ikenda. Ni Nyampinga twaramusuye, nuko mbere yo kuganira ku rugendo rwe ndetse n’icyo byamusabye kugira ngo agere ku rwego agezeho uyu munsi, turabanza tumufasha kwishyushya tuzenguruka ikibuga twiruka.

Placidie w’imyaka 22 akomoka mu Karere ka Gakenke. Yatangiye kwiruka yiga mu mashuri abanza, aho bakoze ikizamini cyo kwiruka agahita yanikira abo biganaga. Iwabo bakundaga kumubwira ko hari nyirasenge wari uzi kwiruka cyane, ko yaba ari we yabikomoyeho. Yumvise ko nyirasenge yakoraga amarushanwa, bituma na we arushaho kubikunda. Kuva ubwo yiha intego yo kuzabikora nk’umwuga.

Kuva ubwo Placidie yatangiye kujya yitabira amarushanwa atandukanye yo kwiruka, agasiganwa mu ntera abonye yose. “Muri 2015 nagiye mu marushanwa kuva ku murenge kuzamura, hose ndatsinda ariko ngeze ku rwego rw’igihugu ndatsindwa!" Icyo gihe ngo bari birutse metero 5,000. Placidie akomeza agira ati: “Byari bimaze kumbaho kabiri nkiruka nkagarukira ku mwanya wa kane maze bagahemba batatu.” Nyuma ngo Placidie yaje kuvumbura ko kubera uburyo akoresha imbaraga nyinshi iyo yiruka, akwiriye kujya yiruka muri metero 100 na 200 kuko muri icyo kiciro hasiganwamo abakoresha umuvuduko mwinshi. Akibikora, insinzi yahise itangira kuboneka.

IMG-ARTICLE-SPRINTER-003.jpg

Placidie avuga ko gutsindwa byamuberaga imbogamizi ikomeye yashoboraga no kumuca intege ariko nyuma atangira gukuramo amasomo. “Gutsindwa nkemera ko natsinzwe bimfasha kumenya ikitagenze neza, ubutaha nkazagikosora.”

Nyuma ngo yaje kujya abangamirwa no kuba aho atuye atabona abo bakorana imyitozo ndetse nta n’ikibuga cyabugenewe cyo gukoreramo imyitozo afite Ibi ariko ngo ntiyemeye ko bikomeza kuba ikibazo. “Nturanye n’ikibuga cy’umupira w’amaguru. Ni ho nitoreza bikamfasha kumenya metero nshoboye kwiruka ndetse n’amasegonda mpakoresha, ndetse nkanamenyereza ibihaha." Ngo hakunze kuba hari abakinnyi b’umupira w’amaguru, maze akifatanya na bo mu kwishyushya mbere y’uko batangira gukina, na we agatangira imyitozo ye.

Placidie ngo kuko aba mu nzego z’urubyiruko mu murenge w’iwabo, bituma abasha kumenya amarushanwa arimo gutegurwa maze akayitabira, akabasha gutwara imidari. Nk’urugero muri 2014 yatwaye umudari we wa mbere awukuye mu marushanwa y’ibigo by’amashuri yisumbuye ku rwego rw’akarere, ndetse nyuma aza gutwara indi midari ibiri kuri uru rwego, hiyongeraho n’uwo yatsindiye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Muri 2018 yegukanye imidari itatu yakuye mu marushanwa y’ibigo by’amashuri kugeza ku rwego rw’Igihugu. Kuri ubu asigaye ajya kurushanwa ahagarariye Igihugu, dore ko aherutse kurushanwa muri Uganda.

IMG-ARTICLE-SPRINTER-002.jpg

Ngo kugira ngo atsinde aya marushanwa, hari icyo byamusabye. “Urukundo umuntu abikunda rutuma adacika intege. Kandi kugira intego y’icyo wifuza kugeraho, ugakora imyitozo myinshi ndetse ukanashakisha amakuru ku marushanwa ahari ni ingenzi cyane." Mu gusoza Placidie yabwiye Ni Nyampinga ko gushyigikirwa n’abayobozi, inshuti zimuba hafi ndetse n’umuryango we, kwitoza cyane no gukunda uyu mukino ndetse akazirikana ko utuma agira ubuzima bwiza ari byo byatumye yegukana imidari ikenda afite ubu.

Share your feedback