IBANGA RYO GUSHYIGIKIRANA

Yvan yakomezaga kumushishikariza guhangana n’ubwo bwoba...

Joselyne na Yvan bafite imyaka 19, basoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ibinyabuzima n’ubutabire. Kuva batangira kwigana mu mwaka wa kane, barafashanyaga mu masomo, biba akarusho bageze mu mwaka wa gatandatu kuko banicaranaga. Ngo gushyira hamwe byabafashije kuzamura amanota yabo, ndetse bituma batsinda ikizamini cya leta.

Mu masaha ya mu gitondo Ni Nyampinga twari tugeze kwa Joselyne. Nyuma y’iminota mike na Yvan yarahageze. Natangajwe n’urugwiro bafitanye, nibaza niba gufashanya kwabo byararangiriye ku ishuri, maze numva batangiye kuganira ku bizamini baherutse gukora bibemerera kujya muri kaminuza, maze menya ko ubufatanye butahagaze.

Nababajije uko gushyigikirana kwabo kwatangiye, Yvan aransubiza ati: “Mu mwaka wa kane Joselyne yicaraga imbere yange, yagira ikibazo agahindukira akambaza.” Yvan ngo yasobanuriraga Joselyne cyane cyane isomo ry’ibinyabuzima kuko yaryumvaga cyane. Ati: “Nange iyo nagiraga ikibazo mu mibare, naramubazaga kuko yayumvaga kundusha.”

IMG-IBANGA_RYO_GUSHYIGIKIRANA-001.jpg

“Joselyne yanshishikarizaga kwiga mu gihe nabaga ntangiye kurangara.” Uyu ni Yvan wemeza ko afata Joselyne nk’umuntu udasanzwe. Yvan avuga ko Joselyne yagiraga umuhate wo kwiga ku buryo iyo abarimu babahaga ikibazo kigakomerera abandi, we yakomezaga kugeza abonye igisubizo. Ibi rero ngo biri mu byatumaga yumva yaguma hafi ye ngo bage bashyigikirana.

Ngo bitewe n’ukuntu Yvan yatinyukaga mu ishuri, iyo Joselyne yagiraga ikibazo, yamusabaga kukimubariza. Gusa ngo Yvan yakomezaga kumushishikariza guhangana n’ubwo bwoba na we akajya yibariza. Uretse ibi ngo Yvan yakundaga gusoma ibitabo cyane, ku buryo wasangaga mu ntebe yabo huzuye ibitabo by’amasomo atandukanye. Ngo byatumye na we agira umuhate wo kujya asoma, amenya byinshi bituma amanota ye yiyongera. Ibi bishimangirwa n'umwarimu wabigishije aho yabwiye Ni Nyampinga ati: “Ndibuka ko mu mwaka wa gatandatu Joselyne yamenye isomo rya ‘biology’ (ibinyabuzima) cyane kuko yakundaga gusoma akanabaza, kandi yabyigiye kuri Yvan”.

Tukivuga ku gusobanurirana, Yvan yahise abwira Joselyne ati: “Sinzibagirwa ko Igifaransa nzi ari wowe wakinyigishije.” Yvan yemeza ko ubu asigaye akora ibizamini mu Gifaransa akabitsinda, kandi ngo si ko byari mbere.

IMG-IBANGA_RYO_GUSHYIGIKIRANA-003.jpg

Umusaruro bakuraga mu gukorana hafi na hafi ntiwakomeje gutyo kuko bageze mu gihembwe cya gatatu mu wa gatandatu, Joselyne yatangiye kwiga ataha iwabo, mu gihe mbere bombi babaga mu kigo. Ngo ibi byatumye amasaha yo kwigana agabanuka, ariko ntibyabaca intege. Joselyne ati: “Twarumvikanaga umwe agatahana igitabo k’isomo runaka n’undi agafata ikindi, tukabisoma nyuma tugahura tukabisobanurirana.”

Joselyne na Yvan bemeza ko abantu babiri baruta umwe kuko iyo ari bombi bashyigikirana. “Hari ibyo uba uzi mugenzi wawe atazi kandi na we hari ibyo aba akurusha, iyo rero mushyize hamwe murazamurana.” Uyu ni Yvan wabivugaga, Joselyne amwunganira avuga ko gufashanya bidakwiye guherera ku ishuri, ko ahubwo n’iyo mwarangiza kwiga mukwiye gukomeza guhana amakuru yabateza imbere.

Share your feedback