DUHAGAZE TWEMYE

Byanditswe na Benie Claudette

Hari igihe ikintu kikubaho kikagutera isoni, ukumva utewe ipfunwe n’uko uri. Ibi bishobora gushingira ku buryo umuntu ateye inyuma cyangwa mu mico ye, kandi ugasanga rimwe na rimwe nta n’uruhare yabigizemo. Ariko ikiba gikomeye burya, ni uburyo wikura mu kibazo. Ni Nyampinga twasuye abakobwa batandukanye batubwira ibintu byabateraga ipfunwe mu bandi, bigatuma bumva batisanzuye ndetse n’icyatumye baharanira gushaka umuti wabakura muri ibyo bibazo.

NN_WEBSITE_CONTENT_107.jpg

Nitwa Teta, mfite imyaka 14. Niga muri Fawe Girls i Kayonza. Ikintu cyanterega isoni ni uko hari iryinyo rimwe ry’imbere ntafite. Ryavuyemo ubwo nikubitaga hasi ndi gukoropa mu rugo. Ndabyibuka nigaga mu wa 3 w’amashuri abanza icyo gihe. Nsubiye ku ishuri umunsi ukurikiyeho byabaye ngombwa ko nsubiza umwarimu, maze abana bose baraseka. Sinongeye kuvuga cyangwa guseka kandi ubusanzwe ndi umuntu ukunda kwisanzura no kuganira n’inshuti zange. Ibintu byatangiye kunkomerana kuko sinari ngisubiza mu ishuri cyangwa ngo mbaze umwarimu cyangwa inshuti icyo ntumvise. Naje kugira amahirwe akomeye ababyeyi bange n’inshuti zange bambwira ko kuguma ndi uwo ndi we bizatuma abantu bamenyera, kandi koko ni ko byagenze. Nyuma naje gutsinda neza Ikizamini cya Leta cy’Amashuri Abanza, ngira amanota 6 bituma mbasha kubona ikigo kiza nigamo ubu, ndetse ngeze mu wa mbere bantoreye kuba umuyobozi w’ishuri ryange.

NN_WEBSITE_CONTENT_109.jpg

Nitwa Yvette, mfite imyaka 16. Ntuye mu Gakenke. Kutavuga Ikinyarwanda neza byanteraga isoni mu bandi. Ndabyibuka twari turi gukina agakinamico. Ubusanzwe nge ndi umuhanga mu kwandika Ikinyarwanda, gusa icyo gihe nagombaga gukina mvuga. Uwo munsi natahanye amanota make (yabivuze ababaye). Nafashe umwanzuro wo kwiga kuvuga Ikinyarwanda neza nifashishije "Ntibavuga Bavuga" yo kuri tereviziyo, nkumva radiyo nkanasoma ibitabo. Naje no gufata umwanzuro wo kwegera umuntu wansetse nkamubaza uko nagombaga kubivuga, maze ibyo yambwiye mbyandika mu gakaye kugira ngo nge mbisubiramo. Iyo ntafata uwo mwanzuro ngo nkosore imivugire yange byari kurangira ntagitera urwenya kandi ndukunda, ndetse nkanigunga.

Nyuma yo kumenya kuvuga Ikinyarwanda, umunsi umwe nari nahawe isakaramentu ryo gukomezwa, maze mvuga imbwirwaruhame imbere y’abantu benshi harimo n’abansekaga. Ndangije kuvuga ijambo ryange abantu bose bankomeye amashyi numva ndishimye.

NN_WEBSITE_CONTENT_108.jpg

Nitwa Christine, mfite imyaka 16. Ntuye muri Minazi. Ikintu cyanterega isoni ni uko mfite amabere manini. Nk’urugero, nkunda gukina umupira w’amaguru, ubwo rero kuko amabere yange ari manini, kwiruka mu kibuga byarangoraga, nuko nza gutangira kubigabanya. Umunsi umwe umuntu yigeze kumbwira ngo ntabwo anyishimiye kubera amabere yange, nuko mpita nitahira. Ntabwo naterwaga ipfunwe n’amabere manini kuko nzi ko abantu bose baremwe mu buryo butandukanye kandi buri wese akwiriye kwishimira umubiri we. Ahubwo naterwaga ipfunwe n’uburyo abantu bitwaraga iyo bambonaga niruka ntambaye isutiye. Byarambabazaga cyane. Icyo gihe nahise mpagarika gukinana n’abandi. Nyuma nabibwiye ababyeyi bange, baza kumpa amafaranga yo kugura isutiye.

Ikintu cyamfashije ni ukuganiriza ababyeyi bange cyanecyane mama, kugira ngo amfashe gushaka umuti. Nsigaye numva nishimye kuko ubu narongeye nkina umupira ndetse n’iyo mbonye hari undi muntu baseka ndamwegera nkamugira inama y’icyo yakora.

Nyuma twaje gukina umupira hagati y’ishuri ryange n’ishuri ryo mu wa gatanu maze ntsindira igitego ishuri ryange, abana twigana bahita banyemera.

Share your feedback