BIMARA IRUNGU

Abakobwa n’abahungu bafite impano ndetse n’ubumenyi bashobora kubyaza umusaruro muri iki gihe amashuri agifunze bikaba byabaha amafaranga. Goretti w’imyaka 19 wo mu Karere ka Gakenke, we amashuri agifunga kubera covid-19 byamuhaye umwanya uhagije wo kuboha imisambi, atekereza ko azayigurisha bityo akabona amafaranga yo kwizigamira ndetse bikanamufasha kutagira irungu.

Dusura Goretti twamusanze iwabo, dusanga we n’umubyeyi we (nyina) bari kubohera ikirago mu rugo iwabo. Bari bafite akanyamuneza baganira cyane. Goretti rero twatangiye kuganira atubwira uko yagize iki gitekerezo. Ati: “Hadutse icyorezo baravuga ngo gahunda ni guma mu rugo; ngira igitekerezo cyo kuboha imisambi kugira ngo nteganyirize ejo hange hazaza, nge nigurira utuvuta ndetse n’ibindi. Nabibwiye mama turafatanya cyane ko ari na we nabyigiyeho nkiri umwana.”

Goretti avuga ko iki gihe bamaze batari ku ishuri kitamubereye imfabusa. Ati: “Mba mfite ibintu byinshi pe. Mba ngomba kuboha ibirago, nkakora imirimo isanzwe yo mu rugo ndetse nkasubiramo n’amasomo. Binsaba rero ko nkora ingengabihe yange neza, nkagena igihe cyo kuboha, gusubiramo amasomo ndetse yewe n’imirimo yindi.”

NN_WEBSITE_CONTENT3_c17I5zj.jpg

Akomeza avuga ko ibi byatumye atagira irungu. Mu magambo ye abivuga atya: “ kuboha ibirago byamfashije kutagira irungu pe kuko umutima mba nawushyize ku byo ndi gukora; bigatuma ntatekereza ibindi byo ku ruhande. Nanone byatumye ngira umwanya uhagije wo kuganira na mama nkamubaza ibibazo bitandukanye mba nibaza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Uretse kuba bimurinda irungu, Goretti avuga ko binamufasha kwizigamira amafaranga azamufasha mu gihe azaba asubiye ku ishuri. Ubu akoresha uburyo bwo kwizigamira mu itsinda aho yizigamira ibihumbi bitatu mu kwezi. Avuga ko aya mafaranga azamufasha mu gushaka ibikoresho by’ishuri ndetse yewe n’amafaranga y’ishuri bigatuma azajya yiga atuje; batamusohoye mu ishuri ngo ntabwo yishyuye

NN_WEBSITE_CONTENT2_9ITORQu.jpg

Nawe ushobora gutangira umushinga wawe ukurikije impano yawe cyangwa ubundi bumenyi ufite nk’uko Goretti yabigenje. Ushobora kandi gutangira gutegura umushinga wawe mutoya ugaragaza icyo bizagusaba ngo uwugereho. Wanareba kandi aho utuye ukareba amahirwe ahari yagufasha kugira amafaranga runaka winjiza.

Dusoza, hari ubutumwa Goretti agenera abandi bakobwa agira ati: “Niba hari umwuga bazi bage bawukora kuko nta kazi k’umunyagara kabaho. Mbese bashake umushinga runaka bakora wabafasha kubona amafaranga yo kwizigamira, banayashore kuko ni bwo yunguka neza.”

Goretti yatekereje umushinga wo kuboha imisambi nk’uburyo bwamufasha kwizigamira ariko bikanamurinda irungu. Ese wowe ni uwuhe murimo uri gukora ngo wizigamire ndetse binakurinde kugira irungu muri iki gihe? Tubwire nawe.

Share your feedback