BIDUTERA ISHEMA

BYANDITSWE NA NTAKIYIMANA MBABAZI ODILE

Gufatanya kwa David na Rosette mu mushinga bakora wo gutunganya amapave, bibongerera imbaraga. Bafite kampani yitwa My Green Home itunganya amapave bakoresheje umucanga n’ibikoresho bya palasitike. Gukorera hamwe byabateye imbaraga zo gukomeza uyu mushinga wabo utari woroshye. Wakwibaza uko iki gitekerezo cyaje.

Igitekerezo cyavuye ku mukoro wo mu ishuri kuko bombi bize hamwe muri kaminuza. Rosette yari yatanze umushinga ujyanye no kugabanya imyanda muri Kigali, David we atanga umushinga wo kwita ku bidukikije. Batekereje kubihuza ubwo bitabiraga amarushanwa, bahita bategura umushinga wo kwifashisha imyanda ya pulasitike bagakora amapave mu rwego rwo kwita ku bidukikije. Ntibyaboroheye kuko byabasabaga gukora ubushakashatsi bwinshi banabifatanya no kwiga.

Pics7.jpg

Amarushanwa barayatsinze, babona amafaranga bari batsindiye, baratangira. Gusa Rosette avuga ko imbogamizi zari nyinshi. Ati: “Ni twe ba mbere twari tugiye kubikora kuko nta bantu twari dufite bo kwigiraho.” Rosette yongeraho ko nk’umukobwa hari imbogamizi yahuraga na zo z’ahantu yajyaga kumenyekanisha ibikorwa byabo. Ati: “Nagendaga tugiye kuvugana ku mushinga ugasanga hari uzanye ibyo gutereta. Akumva ko agomba kugira icyo ampa nange nagize icyo muha.”

Ibi ntibikwiriye kubaho, iyi myumvire ni mibi cyane. Kumva ko wakoresha ububasha ufite kuri serivisi utanga ukayitwaza uhohotera abakobwa, kandi usanga bibaho kenshi bigatuma batisanzura mu gukora akazi kabo. Na Rosette byamubayeho ariko abiganira na David babifatira umwanzuro.

David akibyumva yarababaye cyane. Ati: “Byarambabaje ntabwo nari nzi ko bimubaho. Byanatumye ntangira kubona ingorane abakobwa baterwa na sosiyete.” Byatumye David abona ko iyi myumvire yashira muri sosiyete bihereye ku gitsina gabo kuko ni bo benshi batizera ubushobozi buri mu bakobwa bakumva banabafatirana.

Pics4.jpg

Bahamya ko gufatanya byabafashije kurenga imbogamizi zitandukanye, uyu munsi bakaba bishimiye aho bageze. Kuba bafite imashini yabo itunganya amapave, kuba bafite aho gukorera ndetse yewe no kuba bashoboye kuyatunganya neza. Bahamya ko byavuye mu mbaraga za bombi bahuje. Rosette ati: “Kuba turi babiri bituma duhuza imbaraga. Nkaba nzi ngo David ashoboye iki cyane ni we ugomba kugikora. Na we akaba azi icyo nshoboye cyane akareka nkagikora.”

Rosette yagarutse ku cyakorwa ku bijyanye n’imbogamizi abakobwa bahura na zo. Ati: “Kuba umukobwa ni ishema si imbogamizi. Umukobwa agomba kwigenga, ibitekerezo bye bikumvwa, bigashyigikirwa, agomba gukorera amafaranga, akiga nta byo kumufatirana.” Nka Ni Nyampinga turemeranya na Rosette ko kuba umukobwa ari ishema, ni ikintu cyo kwishimira; kandi iyo myumvire isubiza inyuma umukobwa ikamushyira mu kaga igomba guhinduka.

Share your feedback