BARARINKUNDISHIJE

Byanditswe na Odile Mbabazi Ntakiyimana

Akiri muto ntiyakundaga ishuri ndetse yabonaga nta kamaro rimufitiye, yaje kugira inshuti bumvaga ibintu kimwe, zo zacuruzaga ibisheke. Yabagujije amafaranga, abiyungaho acuruza ibisheke, akajya asiba ishuri. Uyu ni Cecile w’imyaka 16, wabonaga ishuri nta kamaro rifite ariko ababyeyi be bakarimukundisha, ubu akaba yumva kwiga ari inshingano ye ya mbere n’ubwo atari ko byahoze.

Ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, nibwo yatangiye gucuruza ibisheke agasiba ishuri, bituma atangira kujya aba uwa nyuma. Gutsindwa ntacyo byari bimutwaye, dore ko bitamubabazaga ngo yikosore. We yumvaga akeneye inyungu y’ako kanya, kuko yabonaga kwiga bizamutwara igihe kirekire. Niyo mpamvu yayobotse iyo gucuruza ibisheke. Ubu imyumvire ye yarahindutse ndetse anatsinda neza mu ishuri. Dore aho byavuye.

NN_WEBSITE_CONTENT_10910.jpg

Igihe kimwe abarimu bahamagaye ababyeyi ba Cecile bababaza impamvu atiga, baratungurwa, dore ko buri munsi yavaga mu rugo agiye kwiga. Papa we ngo yahoraga yifuza ko abana be bakiga bakagera kure, dore ko we yagarukiye mu wa kane w’amashuri abanza.

Mu kiganiro bagiranye cyuje inama nyinshi za kibyeyi, Cecile avuga ko yashituwe no kumva abakobwa batandukanye bageze kure kubera kwiga. Ngo ababyeyi be bamuhaye urugero rw’umugore uyobora Akarere batuyemo ka Rutsiro, yumva koko akwiriye kwiga agatsinda neza, akazagera kuri byinshi. Ababyeyi banemeranije n’abarimu ubufatanye, kugira ngo babashe gukurikirana imyigire ye. Banegereye inshuti za Cecile ngo zige zimufasha gusubiramo amasomo kuko yari inyuma.

Cecile n’ababyeyi be, bahamya ko kumuba hafi byahinduye byinshi. Ubu afatwa nk’intangarugero mu bandi kuko yiga adasiba kandi ntanakererwe, bigatuma agira amanota meza cyane.

Share your feedback