NI NYAMPINGA, NUMERO 30

Muraho ba Ni Nyampinga

Muraho neza ba Ni Nyampinga? Twizeye ko nimero ya 29 yabashimishije cyane, namwe mushobora kutwoherereza ubutumwa ku 1019, mukatubwira uko mwayakiriye. Ubu rero twishimiye kubagezaho nimero ya 30.

Iyi nimero ifite inkuru nziza kandi zubaka. Nk’urugero, murasangamo inkuru ya ba Ni Nyampinga batatu batubwira ko bishimira kandi bafite ishema ryo kuba biga kandi bakora mu bukerarugendo n’amahoteri. Iyi nkuru wayisoma ku rupapuro rwa 4.

Murasangamo inkuru zitandukanye zigaruka ku buzima bw’imyororokere ndetse n’izindi ngingo. Harimo inkuru y’abana bari hagati y’imyaka 10 na 15 baganiriye n’umujyanama w’ubuzima, ababwira akamaro ko kumenya amakuru ku mihindagurikire y’umubiri wabo ndetse n’ubuzima bw’urukundo. Iyi nkuru murayisanga ku rupapuro rwa 18.

Harimo inkuru ya ba Ni Nyampinga batatu batubwira uko bagenzi babo bakundaga kubaseka, bikabaca intege ndetse bigatuma basubira inyuma mu masomo ariko bakishakamo imbaraga bakarenga izo mbogamizi.

Dufite kandi na Baza Shangazi. Muri iyi nimero aratubwira ku rukingo rwa virusi itera kanseri y’inkondo y’umura. Arasubiza ibibazo bitandukanye mwamubajije kuri uru rukingo, ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Fora umuntu w’icyamamare twabazaniye? Ni umukobwa umaze kwamamara mu muziki hano mu Rwanda, Clarisse Karasira. Mu nkuru ye, urasoma uburyo yarenze imbogamizi zo kuba hari abamucaga intege mu gukora umuziki we, bamubwira ko aririmba indirimbo z’abakecuru.

Nimuryoherwe n’inkuru twabateguriye muri iyi nimero kandi ntimwibagirwe kutwandikira ku 1019, mutubwire uko mwakiriye izi nkuru.

Share your feedback