NI NYAMPINGA NIMERO YA 31

MURAHO BA NI NYAMPINGA

Twishimiye kubagezaho nimero nshya ya 31! Iyi nimero irimo inkuru nziza cyane twahawe n’abandi ba Ni Nyampinga bagenzi banyu, ni inkuru zubaka rwose.

Muri iyi nimero harimo inkuru zitandukanye zibereka aho mushobora kubona amakuru atandukanye yizewe y’ibibazo mwibaza ndetse n’amatsiko mugira ku mpinduka z’imibiri yanyu, urukundo, imibonano mpuzabitsina n’ibindi. Murasangamo inkuru iri ku rupapuro rwa 12 ibereka uburyo mushobora kubona amakuru yizewe ku kigo nderabuzima no ku kigo cy’urubyiruko. Ku rupapuro rwa 22, murahabona serivisi mushobora guhabwa kuri ibyo bigo.

Murasangamo inkuru ya Bridget ufitanye ubucuti na musaza we, kandi ubwo bucuti bwatumye amushyigikira ndetse amwigisha uburyo bwiza bwo gutangiza ikiganiro kigoye. Fora, uwo musaza we ni nde? Ni umuhanzi uzwi ku izina rya Sitex! Soma iyo nkuru ku rupapuro rwa 24.

Abakiri bato akenshi bagira ibibazo ndetse n’amatsiko ku mpinduka ziba ku mibiri yabo ndetse n’izindi ngingo zitandukanye, ugasanga kubaza no gushaka amakuru ku byo bibaza birabagoye, cyangwa bakayoberwa uwo bakwiriye kubaza. Muri iyi nimero Shangazi arababwira icyo mwakurikiza muhitamo umuntu mwabaza. Murasangamo kandi ibisubizo by’ibindi bibazo mwabajije Shangazi ku mihango, urukundo n’ibindi.

Nk’uko bisanzwe tubategurira positeri. Ubu noneho abakunzi ba Ni Nyampinga Sakwe tubafitiye agashya! Murasangaho ifoto y’abakinnyi ba Sakwe! Nimwitegereza murabonaho abo mutari muzi! Nimutwandikire mutubwire uko mubakiriye muri Kabuto! Ngaho nimusome, kandi mwibuke gusomera hamwe no gutiza abandi! Ntimwibagirwe kandi kutwandikira mutubwira uko izi nkuru zibubaka!

Share your feedback