Ikiganiro Ni Nyampinga, Sakwe agace ka 5

Mu gihugu cya Africa y'epfo habayo umugangakazi w'umunyafurika ubaga imitima. Niba wifuza kumenya byinshi ntuzacikwe n'ikiganiro Ni Nyampinga cyo ku wa Gatandatu. Birashoboka kandi ko hari igihe ujya wibaza uti, ese indyo yuzuye ni iki? Ese iboneka mu bihe biribwa? N'ibindi. Nawe ikiganiro Ni Nyampinga ntikizagucike. Ese ufite amatsiko kuri Ni Nyampinga Sakwe, ka nkubwire ko Tesi nyina yamufatiye imyanzuro, uti ese ni iyihe? Ushobora kandi kwibaza niba haratsinze indirimbo Baba lao cyangwa Yope. Reka duhane gahunda y'ejo ku wa Gatandatu saa munani zuzuye z'amanywa kuri Radio rwanda.

Share your feedback