Tuganire

Nshuti zange ba Ni Nyampinga, muraho? Nizere ko mwese mukomeje kwirinda icyorezo cya Koronavirusi dore kiracyahari, tugomba gukomeza kukirwanya dukurikiza amabwiriza duhabwa na Misiteri y’Ubuzima. Reka tuganire ku byo dugomba gukomeza kuzirikana.

Sinshidikanya ko benshi mwumva ibintu byarabarenze kubera ibihe turimo, benshi mutanabona aho ibihe bituganisha. Ariko buriya muhumure, hari ababitayeho kandi babifuriza ineza. Rero ndabingize ntimutakaze ikizere cy’ejo hazaza heza. Ibintu bizasubira mu buryo, ubuzima bukomeze kuryoha no kuba bufite ikerekezo. Rero muri ibi bihe ni byiza ko washakisha icyagushimisha. Wakumva indirimbo niba uzikunda, waganira n’abo mu rugo, soma igitabo niba ubikunda, n’ibindi. Kandi byose birashoboka. Umunezero ni uwa buri muntu wese.

Birumvikana niba wumva utishimye, cyane cyane ko ubu amashuri atarafungura kubera icyorezo cya covid-19. Umuhangayiko ufite ndawumva. Uribaza byinshi udafitiye ibisubizo. Gusa aha umuntu yakwibaza ati ese hari icyo utakoze kandi kiri mu bushobozi bwawe? Nta na kimwe. Ntureke rero ngo ibi bihe turimo bikugireho ingaruka. Ntukihererane intekerezo zitubaka. Mu gihe wumva umeze gutya, inama nakugira, ni ukureba umuntu mukuru wizeye, mukabiganiraho. Byagufasha kumva utuje, cyane cyane ko utari wenyine, n’abandi mungana, bose bari mu bihe nk’ibyawe.

Twese gahunda iracyari kwirinda turinda n’abandi kugira ngo iki cyorezo tuzagitsinde. Ni mu rwego rwo kwirinda tunarinda abo duhura, turinda n’abo dukunda, tubana kandi twifuriza ineza. Muri iki gihe fata inshingano ugire icyo ukora ngo dusubire mu buzima busanzwe uhereye mu rugo ndetse n’aho utuye. Ngaho nawe tekereza ukarabye intoki kenshi gashoboka, tekereza abakobwa bo mu gace kanyu bose bakarabye intoki, tekereza mu Rwanda hose abakobwa bakarabye intoki cyangwa tekereza wambaye agapfukamunwa neza, tekereza abakobwa b’aho utuye bakambaye, tekereza umurenge wose ukambaye. Nka Ni Nyampinga umusanzu wawe waba uwutanze kandi ni ingirakamaro.

Nshuti yange, nubwo utajya ku ishuri uyu munsi, ntibivuze ko ntacyo wakora. Yego nturi kumwe na mwalimu, cyangwa ngo uge mu itsinda cyangwa club, hari byinshi wakora kugira ngo ubuzima bwawe bw’ejo bugire ireme. Iki ni cyo gihe. Hitamo neza icyo wakora. Amahitamo yawe uyu munsi, araguha ikerekezo cy’ejo. Uyu mwanya rero ntukubere imfabusa. Nk’uko nkunze kukubwira, wahanga udushya. Ni wo mwanya ubonye wo gushyira mu bikorwa ibyo wifuje gukora kuva kera, wenda ukabura umwanya. Wakwiga se gukora ibintu bishyashya nko guteka, kubumba amatafari. Wareba icyo wakora cyakubyarira inyungu.

Amasomo yawe ni ingenzi. Niba ufite radiyo, wakurikirana amasomo kuri radio dore ko hariho gahunda yo kwigira kuri radio, gusa ntibiguhungabanye niba nta radiyo ufite. Shaka ikikoroheye kandi ufitiye ubushobozi, bizakugirira akamaro ejo hazaza. Ushobora nko gukoresha amakaye yawe na byo birashoboka kandi ushobora no gushyiraho ingengabihe yawe. Niba ugize ikibazo cyo gusobanukirwa bimwe mu byo bakwigishije, wibuke ko ntawuzi byose. Ariko nturekere aho. Egera umubyeyi wawe, cyangwa uwo muvukana, cyangwa se uwo mubana wese ariko ubihugukiwe, agusobanurire, agufashe kumva ibyo udasobanukiwe, kandi niba ntabo, ubyandike ahantu uzabibaza mwalimu nimusubira ku ishuri.

Muri iki gihe dushobora gukora ingendo za ngombwa nubwo hakiriho amabwiriza agenga ibyerekeranye n’ingendo. Sinirengagiza ko ushobora kugira ibibazo binyuranye. Ushobora gukenera serivisi ndetse n’amakuru ku buzima bw’imyororokere. Muri iki gihe ufite umwanya wakoresha ujya ku kigo nderabuzima, cyangwa ku kigo cy’urubyiruko. Haba hari abajyanama b’urubyiruko baguha amakuru ukeneye ku byo wifuza kumenya ku buntu kandi yizewe.

Gusa ndakwinginze, muri byose, wibuke ko ubuzima bwawe n’umutekano biza mbere ya byose. Uzirinde uzagushukisha impano iyo ari yo yose, cyangwa akakubwira ngo ngwino ngufashe gusubiramo amasomo, ntawundi muri kumwe, hari ubwo ushobora gusanga agamije kuguhohotera. Mu gihe bikubayeho kandi, ugahohoterwa, wibuke ko atari ikosa ryawe. Wabibwira umuntu mukuru wizeye akagufasha. Ikindi kandi, hari inzego rwose zagushyiriweho ngo zibashe kugufasha igihe wahuye n’ihohoterwa.

Ushobora guhamagara umurongo wa Polisi 3512, cyangwa Isange One Stop Center kuri 3029, cyangwa ugahamagara 116, aha uzitabwa n’umuntu ushinzwe gufasha abana. Ushobora no guhamagara kuri 5798. Aha hose wabona ubufasha. Iyi mirongo yose uhamagara ku buntu, kandi baguha serivisi mu ibanga.

Nshuti zange, nizere ko mwumvise ko nubwo muri mu bihe bidasanzwe aho amashuri amaze igihe afunze kubera icyorezo cya covid-19, buri wese afite uruhare mu kwiha umurongo w’ubuzima. Hari byinshi byo gukora, kwiga bidasaba kuba imbere ya mwalimu, mwiyungura ubumenyi bityo mugumane ikizere cy’ejo, mwirindira umutekano, ari nako mwitegura kuzasubira ku ishuri. Koronavirusi izatsindwa, ubuzima bukomeze, burusheho kuba bwiza, mubigizemo uruhare.

Share your feedback