NKA “NI NYAMPINGA”, WIFITEMO UBUSHOBOZI BUHAMBAYE. BUMENYE KANDI UBUKORESHE.

Ufite ubushobozi koko. Ubushobozi wifitemo rero ntugomba kubushakira kure.

Ufite ubushobozi koko. Gusa, ugomba kubanza kububona. Hanyuma ukiga byinshi kugira ngo ubwo bushobozi wifitemo bugire ingufu, noneho uzabone uko ubukoresha. Mu kubukoresha, ugomba kuzirikana ko gutanga ibitekerezo byawe, aho uteraniye n’inshuti zawe cyangwa se no mu bandi bantu, n’iyo baba ari bakuru, ari ibintu by’ingenzi cyane, kuko kubivuga ni byo bituma babimenya, maze bikaba byakubaka abandi.

Ubushobozi wifitemo rero ntugomba kubushakira kure. Tekereza ikintu ukunda gukora. Cyangwa ikintu ukunda wifuza kuzakora. Tekereza cya kintu urota kuzageraho. Hanyuma, ugishakeho amakuru ahagije, ushake n’abantu bagufasha mu rugendo rwo kukigeraho. Abo ni inshuti zawe, ababyeyi bawe, hamwe n’umufashamyumvire wawe niba waramushatse.

Ugomba kwigiramo ikizere. Ntuzumve ko utabishobora. Wabishobora cyane, ndetse ukarusha n’abo ujya ubona basanzwe babikora. Ikizere ni cyo gituma ukora iyo bwabaga, kandi wahura n’ibiguca intege ukabasha kubirenga.

Kwiga no kwihugura, ni ibintu by’ingenzi bizagufasha ku kugera ku cyo wifuza kugeraho. Igihe cyose ubonye uburyo, ugomba gukora iyo bwabaga ukihugura.

Bitangire hakiri kare, wige kwizigamira niba utaratangira kujya ubikora. Iki ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane bizagufasha mu buzima, bikagufasha kumenya kuzigama kugira ngo uzagwize hanyuma ukore igikorwa gifatika, cyangwa se ukanizigamira kugira ngo amafaranga wazigamye uzayakoreshe mu gihe uhuye n’ibibazo biyagusaba. Ibi bikurinda gusabiriza. Mu byo wakora rero harimo nko korora urukwavu, gukora akarima k’igikoni, korora inkoko n’ibindi. Ndetse ushobora no kubwira ababyeyi bakagufasha gufunguza konti niba ujya ubona udufaranga, kugira ngo amafaranga ubona uyabike neza azagwire, utayapfushije ubusa.

Share your feedback