NKA “NI NYAMPINGA”, KWIYITAHO NI INGEZI

ushobora kubona ibimenyetso biranga ubwangavu...

“Ni Nyampinga” turizihiza imyaka itanu tumaze dutangiye. Muri iki gihe k’imyaka itanu, mwambajije ibibazo byinshi bitandukanye. Nange nabasubije ibindi byinshi. None rero, nagira ngo dufate akanya turebe mu byo twaganiriye byose, hanyuma turebere hamwe ibintu by’ingenzi dukwiriye kuzirikana cyane no kwitaho, nyuma y’imyaka itanu.

  • Ubu ngubu ushobora kuba waratangiye kubona ibimenyetso biranga ubwangavu. Ushobora no kuba waratangiye kujya mu mihango. Niba utarayibona kandi, zirikana ko imihango ishobora kuzira igihe ishakiye. Ni yo mpamvu ugomba guhora witeguye icyo uzifashisha umunsi wabonye imihango bwa mbere, kugira ngo utazatungurwa ukabura uko ubigenza. Aha ndavuga kugendana agatambaro gasukuye wageneye kuzajya ukoresha nutangira kubona imihango, cyangwa se ukaba waraguze “sanitary pad”, ari yo ya mapamba agurwa, umuntu akoresha inshuro imwe agahita ayata ahabugenewe.
  • Nka “Ni Nyampinga”, ugomba kuzirikana ko kujya mu mihango ari ibisanzwe. Kandi ko buri “Ni Nyampinga” bimubaho iyo nta kindi kibazo cyabayeho. Akaba ari yo mpamvu ba “Ni Nyampinga” mugomba gushyigikirana mu bihe nk’ibyo. Niba hari “Ni Nyampinga” imihango itunguye atitwaje icyo kwifashisha, uwagendanye “Sanitary pad” cyangwa se rya pamba ryabugenewe rigurwa, rigakoreshwa inshuro imwe gusa, yamuha akifashisha, kugira ngo atiyanduza. Zirikana ko niba ufite udutambaro wageneye gukoresha mu mihango ufura, ukongera ukadukoresha, utwo ngutwo ni wowe wenyine udukoresha gusa. Nta wudutiza undi, kimwe n’uko nta wutiza undi umwenda w’imbere (ikariso), kubera ko wakwanduzanya indwara n’uwo mwatizanya mutanabizi.
  • Zirikana ko ugomba kwiyitaho, ugakaraba buri munsi umubiri wose, ukisiga amavuta ubasha kubona, kandi ukambara imyenda ifuze buri munsi. Ibuka ko umwenda w’imbere uwanika ku zuba. Kandi uzirikane ko mu myanya y’ibanga uhoga ukoresheje amazi asukuye gusa, nta sabune, kuko isabune yangiza ubwirinzi bwaho, bityo ukaba waharwaragurika. Niba waratangiye kujya mu mihango, zirikana ko uba ugomba guhindura icyo wakoresheje ngo utiyanduza, kenshi ku munsi, nibura buri nyuma y’amasaha atatu, kugira ngo utagira impumuro mbi. Ibuka guta ahabugenewe ibyo wakoresheje bikoreshwa rimwe, “sanitary pad”, cyangwa se niba ari udutambaro dufurwa ukazongera kudukoresha, udufure neza n’amazi akonje hamwe n’isabune, hanyuma utwanike ku zuba, kuko bituma udukoko twasigaramo, cyangwa utwazanwa n’ubukonje twashoboraga kugutera indwara, dupfa.
  • Muri iki gihe uri mu bwangavu, waba waratangiye kujya ujya mu mihango cyangwa se waba utarayijyamo, zirikana ko udakwiriye gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko ishobora gutuma usama inda utateganyije, cyangwa se igatuma wandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, zirimo na Sida. Ibuka kandi ko hari ubundi buryo wakoresha kugira ngo wirinde. Ubwo twavuzeho burimo kwibuka gukoresha agakingirizo kuko kakurinda indwara hamwe no gutwara inda; cyangwa se kuba wakoresha ikinini k’ejo (morning after pill), cya kinini ufata mu gihe kihuse, hatararenga amasaha 72 ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, cyo kikakurinda gutwara inda utateganyije gusa. Hari kandi n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro ushobora gukoresha, ubwo na bwo kwa muganga babugusobanurira.
  • Zirikana ko nta muntu ukwiriye kukugira inama yo gukora imibonano mpuzabitsina. Iki ni ikemezo wowe ukwiriye kwifatira. Ntihazagire ukubwira ko nukora imibonano ukira indwara runaka, cyangwa ngo akubeshye ko nukora imibonano mpuzabitsina hari ikindi bizakumarira. Oya. Ni wowe wenyine ukwiriye kwitekerezaho, ukazirikana ko imibonano mpuzabitsina atari iyo gukinishwa, ko ari iyo kubahwa, maze ugafata ikemezo k’igihe wumva uzayikorera bwa mbere. Icyo gihe wakumva kigeze, ukibuka gutekereza icyo wakora kugira ngo mu gukora imibonano udakuramo izindi ngaruka zitari nziza, zirimo indwara nka Sida cyangwa se inda utateganyije. Ikindi kandi, nuhitamo gutegereza, ukazayikora ari uko warushinze, cyangwa se ukazayikora kera, gutegereza nta ndwara bitera. Niba ari yo mahitamo yawe rwose ntuzagire ubwoba, kandi ni byiza cyane.

Share your feedback