NI IKI WAMENYERAHO KO INSHUTI YAWE ARI INSHUTI NZIZA? (IGICE CYA 2)

Ubucuti ni icyo bumaze..

1

Inshuti nziza uyibona mu byago ikagushyigikira iyo wihebye

Niba udashobora kumwizera mu gihe umukeneye, uwo si inshuti nziza. Ikizere burya ni inkingi ishyigikira ubucuti. Inshuti nziza yumva igufiteho inshingano, ku buryo ikwitaho kandi ikwifuriza kumererwa neza. Bityo rero mu gihe bibaye ngombwa, inshuti nziza irakugoboka, ariko kandi wagira ibyishimo ikishimana nawe. Gusa na none kugira ngo ubucuti bwanyu bukomere, ni inshingano zanyu mwembi.

Inshuti nziza ishyira ubucuti bwanyu imbere ya byose, ikagufasha kwiyubaka

Kenshi, birashoboka ko havuka ibibazo hagati y’inshuti. Iyo ibi bibaye, tuvuge ko umukoshereje, ntabwo agenda akuvuga ngo twaranganye kuko yakoze iki cyangwa kiriya, Oya! Ahubwo arakwegera, mukabivugana, mukabikemura, mukiyunga, ubucuti bugakomeza. Ntabwo aha agaciro ibintu bitari byiza, kuko byabatandukanya, ahubwo anyurwa n’ibyiza bibahuza, kuko ni na byo bibafasha kwiyubaka mwembi. Ubucuti ni icyo bumaze.

NN_23_Mobisite_Baza_Shangazi.jpg

Inshuti nziza zibwizanya ukuri

Niba ushaka ko inshuti yawe ikomeza kukubera inshuti nziza, mubwize ukuri. Niba inshuti yawe ifite icyo ikubwira, mutege amatwi, kandi wubahe ibitekerezo bye. Niba ari nk’umushinga akubwiye, akugisha inama, ntumuce intege, ahubwo mubwire ko abishoboye. Akeneye kumva icyo ubitekerezaho, cyangwa niba wamushyigikira.

Ba Ni Nyampinga nkunda, ngibyo bimwe mu biranga inshuti nziza. Gusa reka na none mbabwire ko mu buzima nta muntu uhora ari mu kuri, cyane cyane iyo akiri muto nko mu kigero cyanyu. Niba rero ukora amakosa, uzamenya neza ko umuntu ari inshuti nziza iyo atinyutse kukubwira amakosa yawe, agamije ko usubira mu nzira nziza.

Share your feedback

Ibitekerezo

hari igihe iguca inyuma

March 20, 2022, 8:27 p.m.