NI BYIZA KO UMENYA KUBANA N'ABANDI

Kugira inshuti ni ikintu gikomeye mu buzima...

Kugira inshuti ni ikintu gikomeye mu buzima. Inshuti zigufasha muri byinshi. Iyo ufite ibikubabaje urazegera mukaganira, ukazibwira, bikakuruhura mu mutima, byaba na ngomba zikakugira inama y’icyo wakora. Inshuti kandi ni zo mwishimana, mugakina, mukidagadura, bigatuma uhorana akanyamuneza.

Kugira ngo inshuti zawe zikubere iz’igihe kirekire, ni uko ugomba kumenya kuzibera inshuti nziza, inshuti nyanshuti. Inshuti ni idahemuka, inshuti ni ibika ibanga, inshuti ni imenya kujya inama, inshuti ni itakuvaho mu bihe bikomeye, inshuti ni igufasha mu bishoboka. Menya kubera iyo nshuti inshuti zawe.

Nka “Ni Nyampinga”, byaba byiza wize kubana neza n’ababyeyi bawe. Ibi bituma mubasha kuganira, bakakugira inama, kandi ukabasha kubabwira ibibazo waba ufite, maze bakagufasha kubikemura.

Kugira ngo ubane neza n’ababyeyi bawe cyangwa abakurera, hamwe n’abarimu niba wiga, bisaba ko ububaha. Hanyuma ibyo wifuza ko bahindura, kuko babigukorera uko utabishaka, ugashaka akanya keza ko kubibaganirizaho. Icyo ni igihe baba bishimye, cyangwa ikindi gihe wumva ubaganirije bakumva. Ababyeyi bawe urabazi, menya igihe kiza cyo kugira icyo ubasaba. Icyo gihe ni bwo ubafatirana, maze ukabasaba icyo ushaka, kandi mu kinyabupfura.

Ni byiza kandi kugira umufashamyumvire. Uyu ni umuntu mwenda kuba mu kigero kimwe, wisanzuraho, ku buryo wumva wamugisha inama nta kibazo. Uyu nguyu umusaba ko yakubera umufashamyumvire. Yabikwemerera, ukazajya ujya kumugisha inama muri byinshi, ndetse ukamubwira akagufasha kumenya icyo wakora mu bihe byagukomereye. Byaba na ngombwa, ukamubwira ibyo atabonera umuti, ariko akagutega amatwi kandi akakubikira ibanga, kuko na byo biruhura.

Share your feedback