NGANIRE NAMWE

Nshuti zange ba Ni Nyampinga, muraho neza? Muri iyi iminsi turi mu rugo twirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi, nizeye ko mutuje, kuko muri kumwe n’ababyeyi cyangwa ababarera babitaho buri munsi, bakabaha ibyo mukeneye; ndetse mukagira n’umwanya wo gusubiramo amasomo ngo mutibagirwa ibyo mwize. Ni byiza, mukomereze aho!

N’ubwo muri mu rugo kuko amashuri atarafungura, mwibuke ko hari ibyo mwifuza kugeraho, harimo gusubira mu ishuri, kwiga mugatsinda mukazagira ejo hazaza heza. Ibi rero biraharanirwa kandi uruhare rwawe rurakenewe. Nshuti zange ndashaka kubabwira ngo mwirinde ababashuka babashukisha utuntu nko kubaha telefone ngo mwumvireho radio mukurikira amasomo yanyu, ababashuka kuza mu ngo zabo gukurikira amasomo kuri televiziyo, ababashukisha kubaha amafaranga ngo mucuruze n’ibindi, ugasanga babajyana mu bikorwa bibi nk’ubusambanyi. Ubusambanyi bwabatera gutwara inda z’imburagihe ndetse mukaba mwanakwanduriramo indwara zandurira mu myanya ndangagitsina. Igihe kandi muhisemo gukora imibonano mpuzabitsina mwibuke gukoresha agakingirizo.

Ushobora kuba uri kwibaza ngo wamenya ute ushaka kugushuka? Ibaze ibi bibazo mu gihe hari ushaka kuguha ubufasha.

  • Ese ni izihe nyungu ndi bukuremo?
  • Ese birashyigikira intego zange nihaye kugeraho?
  • Nta handi hantu nshobora kubona ubu bufasha atari kuri uyu muntu?
  • Ese ntabikoze hari icyo nahomba?

Ibi bibazo byagufasha. Hanyuma iki ni igihe cyiza cyo gushyira imbaraga mu byakungura ubumenyi ndetse bikagufasha kugira ubuzima bwiza ubu ndetse n’igihe kizaza.

Nshuti zange mwibuke ko uyu ari umwanya mwiza wo kwita no ku bundi buzima bwawe wigirira isuku cyane cyane iyo wagiye mu mihango.

Niba ugiye mu mihango, ntugatinye gusaba umubyeyi cyangwa ukurera ibikoresho by’isuku. Gusa, ibi bigusaba kuba wamuteguje hakiri kare kugira ngo na we ashake ayo mafaranga. Ni yo mpamvu ngushishikariza kwiyumva, ukisuzuma, ukamenya impinduka zibabaho igihe ugiye kujya mu mihango. Muzi ko umukobwa wese afite uko ateye, agira ibimenyetso bimwereka ko yenda kujya mu mihango. Rero niba ugize intege nke, wumva se urwaye umutwe, ubabara umugongo se cyangwa wumva ushaka kuba uri wenyine uwo munsi, ni byiza gusubiza amaso inyuma ukibuka aho ukwezi kwawe kugeze. Tegura ibikoresho uzakenera, igirire isuku ku mubiri no ku myambaro. Niba uribwa humura bimara iminsi mike, kandi imihango si indwara rwose.

Niba ukeneye amakuru ku bikubaho, cyangwa ku byo wibonaho bidasanzwe, wabaza umuntu mukuru wizeye mubana, cyangwa ukajya ku kigo cy’urubyiruko kikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima. Barakwakira bakaguha amakuru yose yizewe. Uzibuke kugenda wambaye neza agapfukamunwa.

Nka Shangazi, nje kubibutsa ihohoterwa icyo ari cyo ngo mushobore kuryirinda cyangwa se gutinyuka kurivuga.

Ese ihohoterwa ni iki?

Ihohoterwa rikorwa kwinshi. Ni igihe umuntu agukoreye ikintu kidakwiye kikubabaza ku mubiri, kibabaza amarangamutima yawe, gufatwa ku ngufu cyangwa guhozwa ku nkeke, bishobora no kugutera guhungabana. Birashoboka ko batakwitaho bakakwima ibigutunga cyangwa ibyangombwa ukeneye nk’ibikoresho by’isuku kandi babifitiye ubushobozi, na ryo ni ihohoterwa. Bashobora kugukoresha kandi imirimo ivunanye, cyangwa igutesha agaciro, n’ibindi nawe uzi byakubuza amahoro nko kukuraza hanze no kukwita amazina mabi.

Nshuti yange Ni Nyampinga, nkwibutse ko nta na rimwe guhohoterwa aba ari ikosa ryawe, dore ko kenshi ubwira umuntu ibyakubayeho agatangira kukubaza ibibazo byinshi nk’aho ari wowe nyirabayazana. Wowe wibuke ko atari ikosa ryawe kandi ko ufite uburenganzira bwo kubaho udahohoterwa. Ihohoterwa iryo ari ryo ryose ntirikwiye guhabwa intebe mu buzima bwacu. Nta hohoterwa ryoroheje ribaho, kandi uwarikoze arahanwa.

Hari igihe abakiri bato bakorerwa ihohoterwa bagaceceka, bagatinya ko byabagiraho ingaruka. Ariko wowe Ni Nyampinga uzi ko hari abashinzwe kukurengera, bakaguha serivisi n’ubufasha mu ibanga kandi ku buntu. Ntuzahishire ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ryaba ari wowe rikorewe, rikorewe inshuti yawe cyangwa n’undi wese. Tugire umuco wo kurivuga no gutanga amakuru aho bikenewe. Ni inshingano yawe nka Ni Nyampinga, ndetse ugasaba ubufatanye imiryango ya hafi n’umuryango mugari mukarikumira, mukarirwanya aho mutuye ndetse aho ribaye ntimurigire ibanga, uwarikoze akamenyekana agahanwa.

Nkwibutse ko wahamagara bidatinze umurongo wa Polisi 3512; ugahamagara umurongo wa Isange One Stop Centre 3029, cyangwa 116, uyu ni umurongo w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) uha abana ubufasha. Wanahamagara n’Urwego Rushinzwe Gukurikirana Ishyirwa mu Bikorwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO) kuri 5798. Iyi mirongo ikora igihe cyose kandi ni ubuntu.

Share your feedback