NGANIRE NAMWE!

Nshuti zange ba Ni Nyampinga, muraho neza ? Muri iyi minsi turi mu rugo twirinda ikwirakwira ry’ icyorezo cya korona virusi, nizeye ko mutuje, kuko muri kumwe n’ababyeyi cyangwa ababarera babitaho buri munsi, bakabaha ibyo mukeneye; ndetse mukagira n’umwanya wo gusubiramo amasomo ngo mutibagirwa ibyo mwize. Ni byiza! Mukomereze aho.

N’ubwo muri mu rugo mukaba muzasubira ku ishuri muri Nzeli, mwibuke ko hari ibyo mwifuza kugeraho, harimo gusubira mu ishuri, kwiga mugatsinda mukazagira ejo hazaza heza. Ibi biraharanirwa kandi uruhare rwawe rurakenewe. Nshuti zange ndashaka kubabwira ngo mwirinde ababashuka babashukisha utuntu nko kubaha telephone ngo mwumvireho radio mukurikire amasomo yanyu, ababashuka kuza mu ngo zabo gukurikira amasomo kuri televiziyo, ababashukisha kubaha amafaranga ngo mucuruze n’ibindi; babajyana mu bikorwa bibi nk’ubusambanyi. Ubusambanyi bwabatera gutwara inda z’imburagihe ndetse mukaba mwanakwanduriramo indwara zandurira mu myanya ndangagitsinda, harimo na Sida. Igihe kandi muhisemo gukora imibonano mpuzabitsina mwibuke gukoresha agakingirizo.

Uribaza nka Ni nyampinga uko watandukanya ushaka kugushuka n’ushaka gufasha.

Tekereza ibi mbere yo kugira icyo wemera.

Ese ni izihe nyungu ndibukuremo kandi ni izihe ngaruka mbi iki kintu gishobora kuntera? Ese birashyigikira intego zange nihaye kugeraho? Ese ntabikoze hari icyo nahomba? Ese iki kintu nta kundi nakibona bidaciye kuri uyu muntu?

Iki ni igihe cyiza cyo gushyira imbaraga mu byakungura ubumenyi ndetse bikagufasha kugira ubuzima bwiza ubu ndetse n’igihe kizaza. Kandi ni umwanya wo kwita ku buzima bwawe wigirira isuku, cyane cyane iyo wagiye mu mihango.

Niba ugiye mu mihango, ntugatinye gusaba umubyeyi cyangwa ukurera ibikoresho by’isuku. Gusa, ibi bigusaba kuba wamuteguje hakiri kare kugira ngo na we ashake ayo mafaranga. Niyo mpamvu ngushishikariza kwiyumva, ukisuzuma, ukamenya impinduka zibabaho igihe ugiye kujya mu mihango. Muzi ko umukobwa wese afite uko ateye, agira ibimenyetso bimwereka ko yenda kujya mu mihango. Rero niba ugize intege nke, wumva se urwaye umutwe, ubabara umugongo se cyangwa wumva ushaka kuba uri wenyine uwo munsi, ni byiza gusubiza amaso inyuma ukibuka aho ukwezi kwawe kugeze. Tegura ibikoresho uzakenera, igirire isuku ku mubiri no ku myambaro. Niba uribwa humura bimara iminsi mike, kandi imihango si indwara rwose.

Niba ukeneye amakuru ku bikubaho, cyangwa wibona ho bidasanzwe, wabaza umuntu mukuru wizeye mubana. Kuguma mu rugo nibikurwaho, uzajya ku kigo cy’urubyiruko kikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima ubone amakuru yose yizewe, aha hose usangayo icyumba cy’urubyirko. Aha kandi ushobora kuhabona n’agakingirizo. Nuramuka uhisemo kubagana muri ibi bihe uzubahirize amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Koronavirus.

Share your feedback