KUGANIRA N'ABABYEYI

Ni gute wasaba uruhushya ababyeyi?

Muraho. Nitwa Ernestine. Ni gute wasaba uruhushya rwo kujya gusura inshuti zawe?

Uraho Ernesti, niba ushaka gusanga inshuti zawe, cyangwa kubasura iwabo imuhira, cyangwa se mushaka kujya gutembera, ni ngombwa kubanza kubona uruhushya rw’ababyeyi. Kubera ko ababyeyi bifuza kukurinda icyaguhungabanya, ni yo mpamvu bashobora kutemeranya nawe rimwe na rimwe. Ni cyo gituma ukeneye gushaka uko wabasaba uruhushya mu kinyabupfura kugira ngo na bo bakwemerere icyo ubasaba.

Wansabye kukubwira uko wasaba uruhushya rwo kujya gusura inshuti yawe, dore zimwe mu nama wakurikiza kugira ngo ibyo usaba byakirwe:

Tegura neza umwanya wo kubwira ababyeyi bawe: Baza ababyeyi bawe ko bafite umwanya wo kukumva no kuganira. Niba ushaka ko ababyeyi bawe bakureka ukajya kureba inshuti zawe, reba ko umwanya uri gusaba ababyeyi bawe ukwiriye. Ese ababyeyi bawe bafite umwanya wo kwicara mukaganira kuri gahunda zawe? Reba rero ko bafite umwanya, nturebe ku mwanya wawe gusa. Ubundi igihe kiza cyo kuganira uruhushya nk’uru ni igihe imuhira mwese mwishimye. Ariko nubona basa nk’abahangayitse, tegereza baze kubanza batuze, mbere y’uko ubasaba uruhushya.

Mu gihe utegereje ko bakubonera umwanya, tegereza wihanganye. Ni byiza ko ababyeyi bawe babona ko wakuze. Gukomeza kubabwira ko ushaka ko muvugana bishobora gutuma batakwemerera. Bahe umwanya wo gutekereza ko ubakeneye, utegereze igihe gikwiriye.

Niba ufite icyo ushaka gusaba ababyeyi, ntugategereze umunota wa nyuma. Ababyeyi bakunda kwitegura, cyane cyane iyo ushaka kurara cyangwa se uzakenera amafaranga y’urugendo.

Ntutinyuke kubasaba uruhushya rwo kujya ahantu mu gihe uri mu gihano. Niba ufite ibyo ugomba gukora, byaba byiza ubanje ukabitunganya cyangwa se ukaba ufite ingamba y’uko uzabikora, ku buryo babona ko nawe uzi inshingano.

Mu gihe cyo gusaba uruhushya ababyeyi

Babwize ukuri igihe cyose kuko uramutse ubabeshye bakabimenya, bagutera ikizere burundu.

Basobanurire impamvu ushaka kugenda. Ababyeyi bawe bakeneye kumenya impamvu ari ngombwa ko ujya kureba inshuti zawe. Bityo rero basobanurire mugihe uri kubasaba uruhushya. Mushobora kuba mugiye gutembera, babwire icyo uzungukiramo. Yaba seari ugusubiramo amasomo hamwe, niba ari urugendoshuri ... kuko ibyo ari byo byose ababyeyi bifuza ko watsinda mu masomo yawe.

Bizeze ko umutekano wawe utazahungabana aho ugiye, kandi ko nta kintu kibi uzakora. Niba hari abantu bakuru muzaba muri kumwe, byaba byiza ubavuze. Kenshi ababyeyi bazagira amatsiko yo kumenya abo bantu bakuru, byaba byiza ubahamagaye bakavugana ariko cyane cyane, babwire ko utazabatenguha, ubasabe kukwizera, bizatuma bakwemerera icyo ubasaba. Kuba kandi muri kumwe n’abantu bakuru bizatuma ababyeyi bawe bakwemerera.

Komeza utuze mu gihe urimo kuganira n’ababyeyi. N’aho byaba bigaragara ko baza kukwangira, tuza, nturakare ngo utangire kubabwira ko atari byiza. Ibi byatuma bakwangira burundu. Kuzamura ijwi no kurakara si wo muti. Byanabereka ko utarakura mu bitekerezo. N’ubwo batangira bahakana, uba ugifite amahirwe yo kubemeza iyo wicishije bugufi. N’aho uyu munsi bakwangira, ubutaha bazemera kuko babonye imyitwarire yawe ari iyo kwizerwa.

Mu gihe urangije kubabwira ikifuzo cyawe, bahe umwanya wo kubitekerezaho. Ushobora kubashimira ko baguteze amatwi, ukababwira ko rwose bashobora gufata umwanya bakabitekerezaho no gufata ikemezo. Ibi bizabereka ko ufite kwihangana, ariko cyane bizabereka ko utekereza.

Niba bishoboka, reka ababyeyi bawe bavugishe inshuti zawe. Ababyeyi bawe bashobora kwifuza kuvugisha inshuti zawe cyangwa se n’abantu bakuru bazaba bahari. Niba bishoboka, wabahuza bakavugana. Tumira inshuti zawe zizaze imuhira iwanyu kugira ngo bamenyane n’ababyeyi bawe. Ibi bizatuma nusaba uruhushya rwo kujya kubareba ababyeyi baruguha, kuko bazaba bafitiye ikizere aho uri n’abo muri kumwe.

Shima ababyeyi bawe

Nyuma yo kuganira n’ababyeyi bawe, baba baguhaye uruhushya cyangwa se barukwimye, bashimire uko bigenda kose. Wibuke ko ababyeyi bawe bashaka ko widagadura, ariko kandi mbere na mbere bashaka ineza kuri wowe. Bashimire urukundo baguha, no kumva buri gihe ko bakurinda icyaguhungabanya.

Share your feedback