INSHUTI MUGENDANA

Shanga, ni gute wahitamo inshuti nziza mugendana? Nitwa Natasha mfite imyaka 16.

Natasha, burya mu buzima bwacu dukenera inshuti nziza. Ni cyo gituma biba ngombwa guhitamo ya nshuti nziza koko. Burya imico iratandukana, kandi irahinduka uko umuntu akura. Rero nk’umuntu ukiri muto, ni byiza guhitamo inshuti iguha amahoro kandi ikwifuriza ibyiza.

Aho wibazaga rero uko wabona inshuti nziza, burya nta “forumire” (formule) bigira. “Forumire” ni uburyo ndakuka ibintu bikorwamo; ni nka kwa kundi mu mibare bavuga ngo 1 guteranya 1 ni 2. Guhitamo rero bigusaba gushishoza, ukagira ibyo ugenzura, kandi witonze. Dore ibyo wakwitondera mu gihe uhitamo inshuti nziza:

  • Niba ushaka inshuti nziza mugendana nawe ugomba kuba inshuti nziza. Mu mutima wawe gambirira ko icyo wakwifuza ko inshuti yawe igukorera na we ari cyo wamukorera
  • Ntuzamuhatire kukwakira mu buzima bwe. Banza ufate umwanya wo kumenya uko agufata. Ese na we uba ubona ubucuti bwanyu bumushishikaje?
  • Mu guhitamo inshuti nziza, reba wa muntu uvugisha ukuri. Uyu muntu uvugisha ukuri ni wa wundi ushobora kudatinya kugucyaha, ariko na none wakora neza, akabyishimira ukabibona, akanabikubwira.
  • Iga kuba umwizerwa, kubika ibanga, gufasha no kubaha imbibi z’ubucuti bwanyu. Inshuti ntizikwiriye kujya mu bikorwa bigayitse. Iteka iyo weretse inshuti zawe ko hari ibyo utemera gukora, ntabwo bihagarika ubucuti bwanyu ahubwo bituma bakongerera ikizere. Iga gutega amatwi, ntugateshe abandi agaciro, uge wakira abakugana, bityo uzagira inshuti hafi yawe.
  • Amarangamutima yawe ntazakuganze mu bitari byo, kuko byica ubucuti. Urugero: Hari nk’abantu barakara byihuse, wenda ukaba ushaka ko inshuti yawe iguherekeza ahantu runaka, ariko ugasanga na we yafashe indi gahunda, wenda yateguye gusura abantu, maze yaguhakanira, ukarakara. Icyo gihe uba uganjwe n’amarangamutima yawe kandi uba wibagiwe ko uwo muntu afite n’uburenganzira bwo kugira izindi gahunda. Uzirinde uburakari. Wemere ko n’abandi bantu bashobora kugira umwanya mu buzima bw’inshuti yawe, ntiwikubire. Kwereka inshuti yawe ko utishimiye ubucuti afitanye n’abandi bishobora kubangamira ubucuti bwanyu.

Natasha nshuti yange rero, ibi mbikubwiye nka bimwe mu byo wakwitondera ushaka guhitamo inshuti nziza. Gusa nemera ko nawe ufite ubushobozi bwo gutekereza no guhitamo uko ubana n’inshuti zawe, zaba iz’abahungu cyangwa abakobwa. Kurikiza umutimanama wawe, gusa nakubwira ngo niba uyu munsi ufite inshuti nke, humura rwose. Igihe kizagera ubone inshuti, kandi zizaba inshuti nziza wishimiye.

Share your feedback