IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA –

Guhohoterwa si ikosa ry’uwabikorewe habe na rimwe!

1

Hari ba “Ni Nyampinga” batandukanye bakunda kumbaza ibibazo ku ihohoterwa. Bambwira ko bakunda kumva abantu bavuga iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko kandi ngo hakaba hari igihe usanga bavuga ko umuntu yahohotewe abyiteye. Bibaza icyo “Ni Nyampinga” yakora ngo adahohoterwa abyiteye. Bakanibaza kandi “Ni Nyampinga” wakorewe iryo hohoterwa icyo yakora.

Nshuti yange “Ni Nyampinga”, niba nawe warigeze kwibaza iki kibazo, reka nkubwire ko ari ikibazo k’ingirakamaro cyane. Ni yo mpamvu ngiye kugisubiza ngihereye mu mizi.

Ni byo koko ujya wumva abantu bavuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uribaza niba umuntu ashobora guhohoterwa abyiteye, hamwe n’icyo yakora biramutse bimubayeho. Igisubizo kihuse cyane naguha ni OYA. Reka reka nta muntu uhohoterwa abyiteye. Ariko se ubusanzwe wumva neza icyo guhohoterwa bishingiye ku gitsina bishatse kuvuga?

N’ubwo rero ba “Ni Nyampinga” bashobora guhohoterwa, ariko ubundi ntibikwiriye kubaho, kandi biranahanirwa mu mategeko. Ubusanzwe nka “Ni Nyampinga”, ufite uburenganzira busesuye bwo kudahohoterwa na rimwe, kimwe n’abandi ba “Ni Nyampinga” bose. Ubundi uba ugomba kubaho wisanzuye, wumva ufite umutekano uhagije, waba uri mu rugo cyangwa se ku ishuri, n’ahandi hose. Ikindi ni uko buriya ufite uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo byerekeye umubiri wawe, no kwihitiramo ibikubereye, bituma ejo hawe hazaba heza. Zirikana ko kudahohoterwa ari uburenganzira bwawe bw’ibanze, wowe n’abandi ba “Ni Nyampinga” bose, haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose ; kandi ko guhohotera undi ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, akaba yarashyiriweho kukurinda hamwe no kurinda abantu bose muri rusange.

Nibyo koko, ari mwe ba “Ni Nyampinga”, ari na basaza banyu, mwese mushobora guhura n’ihohoterwa. Ariko ushobora kuba warabibonye ko ba “Ni Nyampinga” ari bo bagira ibyago byinshi byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina namaze kugusobanurira hejuru ; ibi bigaterwa n’uburyo umuryango nyarwanda wakunze gufata abakobwa nk’abantu badafite agaciro kangana n’ak’abahungu, cyangwa se nk’abantu bashobora gukoresha icyo bashaka kandi igihe bashakiye.

Hanyuma ikindi nakubwira kitari kiza, ni uko usanga ba “Ni Nyampinga” benshi bahohoterwa batavuga ibyababayeho, bakicecekera. Uti: “Kubera iki?” Impamvu ibibatera nta yindi. Ni uko usanga batazi uburenganzira bwabo burimo no kuba kizira kubahohotera. Ariko nanone, hari abatavuga ibyababayeho kuko baba batinya ko noneho abantu babimenye byaba bibi kurushaho, kubera ukuntu usanga hari abantu benshi bahita batererana uwahohotewe bamwumvisha ko ari we wabaye nyirabayazana wo guhohoterwa; kandi ibi si byo habe na mba, nta muntu uhohoterwa abyiteye kirazira.

Ikindi kandi, usanga mu muco nyarwanda haragiye habonekamo ibikorwa byinshi bifatwa nk’ibisanzwe, kandi nyamara bikandamiza “Ni Nyampinga”. Urugero naguha, ni nko kuba kera barumvaga ko umuhungu agomba gutozwa kuzaba umutware w’umuryango kuva akiri muto, bityo ugasanga yemererwa kuba yakubita bashiki be, akabahatira gukora ibintu bitandukanye ku gahato. Ibyo byagiye bituma n’iyo yahohotewe abantu babimenye babifata nk’aho atari ikibazo, maze ntibabyiteho. Ibi rero bigaca ba “Ni Nyampinga” intege zo kubitangaza maze bagahitamo kubigira ibanga. Nyamara, kubigumana bihungabanya “Ni Nyampinga” wahohotewe, bityo bikaba ari byiza cyane iyo abashije kubona umuntu mukuru yizera yaganiriza ibyamubayeho.

Issue_18_Value_1.jpg

Ariko ntugire ubwoba! Umva nguhumurize! Niba warigeze ukorerwa ihohoterwa mu buzima, cyangwa se niba uzi undi muntu warikorewe, banza wumve ko atari ikosa ryawe na rimwe! Kandi uzirikane ko uwo ari wese, yaba wowe nka “Ni Nyampinga” cyangwa musaza wawe, yaba umuntu mukuru cyangwa se mugenzi wawe mungana, nta n’umwe wemerewe kuguhohotera, cyangwa se no kugira undi muntu uwo ari we wese ahohotera.

Umva nkugire inama! Ntukazigere wemera na rimwe ko hari umuntu ukwigirizahoUmva nkugire inama! Ntukazigere wemera na rimwe ko hari umuntu ukwigirizaho nkana, cyangwa “ukumenyera”, nka kwa kundi mujya mubyita. Sibyo? Ntihakazagire uwo wemerera ko agukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu, cyangwa se ko agukoresha ibindi biyiganishaho udashaka, n’iyo yaba umwe mu nshuti zawe cyangwa undi muntu mukuru. Kuko ibi ngibi iyo babikoze, baba baguhohoteye. Bibangamiye cyane uburenganzira bwawe hamwe n’ubw’abandi bakobwa bagenzi bawe.

Ubusanzwe uramutse uhohotewe, abantu bose muturanye hamwe n’abo mu muryango wawe, bagakwiriye kugufasha. Ikibazo bakakigira icyabo. Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kugucira urubanza. Sibyo! Ariko biranashoboka ko utabasha kurwanya umuntu ngo umubuze kuguhohotera, maze kubw’ibyago bikanga bikaba. Ibi ngibi biramutse bikubayeho byo gatsindwa, uzikomeze, maze ushake umuntu mukuru wizera, umubwire ibyakubayeho, kuko yagufasha kugushakira ubufasha bwihuse.

Reka nguhe urugero. Niba hari “Ni Nyampinga” wahohotewe maze bikamuviramo gutwara inda, cyangwa se kuko yahohotewe akagerwaho n’izindi ngaruka zikomoka ku ihohoterwa, nko kugira ikimwaro mu bandi, akayoberwa icyo yakora n’icyo yareka, akagira agahinda se, cyangwa se agahungabana kubera ipfunwe, nta muntu n’umwe wagakwiriye kumucira urubanza! Ahubwo inshuti n’umuryango baba bagomba kumuba hafi. Bakamufasha guhangana n’ingaruka zamugeraho, bityo agakomeza kugira ikizere k’ejo hazaza heza.

Niba rero warigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyangwa ukaba ureba inshuti yawe ukabona yitwara nk’aho yaba yararikorewe, hano ngiye kuguha inama wakurikiza, hanyuma ukabona ugufasha ngo utagwa mu ihohoterwa, cyangwa se udaheranwa n’ingaruka zaryo, wowe cyangwa iyo nshuti yawe.

Share your feedback

Ibitekerezo

IKOSAN'IRYUWASAMBANYIJE

March 20, 2022, 8:27 p.m.