IBINTU BIRINDWI UKENEYE KUMENYA KU BYEREKEYE IMIHANGO.

Ni ubwa mbere ugiye mu mihango? Dore ibintu birindwi ukeneye kumenya

Alice afite imyaka 12. Yandikiye “Ni Nyampinga” agisha inama y’ukuntu azabigenza nabona imihango bwa mbere. Iki kibazo si Alice ugifite gusa. Ba “Ni Nyampinga” bisengeneza bange nkunda mutarabona imihango ya mbere, mfashe uyu mwanya ngo ngire inama Alice. Muyigire iyanyu mwese. Ndaza no gusubiza n’ibindi bibazo bitandukanye mwabajije. Ndabakunda cyane, nishimiye kongera kubana namwe muri Nimero ya 13 y’ikinyamakuru “Ni Nyampinga”.

Niba utarabona imihango yawe ya mbere, dore ibintu birindwi byagufasha kwitegura neza

1. Gira amakuru ahagije:

Kugira amakuru ahagije birafasha. Ni yo mpamvu ibibazo wibaza ku bwangavu ugomba kubibaza Mama, cyangwa undi mubyeyi n’umukobwa mukuru wisanzuraho. Na bo banyuze mu bwangavu, bazi neza icyo wakora. Mbere y’uko utangira kubona imihango, bazakubwira ibyo uzajya wifashisha nka “sanitary pads” cyangwa ibindi wazisimbuza nk’utwenda dusukuye waba warabigeneye, kugira ngo igihe uzaba uyirimo uzage ukomeza imirimo yawe ya buri munsi, nko kujya ku ishuri.

2. Ntugire isoni:

Nutangira kujya mu mihango, ni ibintu bisanzwe bizaba bitangiye kukubaho. Ntuzagire isoni. Uzi impamvu? Kujya mu mihango biba kuri buri mukobwa, ndetse n’abagore bajya mu mihango. Zirikana ko bishobora gutangira kukubaho ukiri muto, ku myaka 12, cyangwa na mbere yayo. Ariko hari n’ubwo utinda kubona imihango ya mbere, ukaba wagira imyaka 18 ukiyitegereje.

Issue_13_Seven_things_Pads.jpg

3. Teganya

Ni byiza ko wagendana ka kantu wagennye uzajya ukoresha ngo utiyanduza nutangira kubona imihango, kuko iya mbere utazi igihe izazira. Kandi humura, imihango iza mu buryo umukobwa abasha kubibona atariyanduza. Ikibikubwira, ni uko ujya nko mu bwiherero, ugasanga watangiye kwanduza umwenda wawe w’imbere, uriho ibintu bisa n’amaraso. Icyo gihe rero uhita ufata ya “pad” cyangwa ikindi wagennye ugendana, kandi wabikanye isuku, maze ukambara. Uzabaze wa mubyeyi wisanzuraho uko bambara icyo uzajya ukoresha hakiri kare. Mu kinyamakuru “Ni Nyampinga” nomero ya 10, na ho harimo uko wakwambara “pad”.

Issue_w3_Seven_Things_Cramps.jpg

4. Zirikana

Igihe uzajya uba wegereje kujya mu mihango, cyangwa se uyirimo, ushobora kuzajya wumva wacitse umugongo, ukaribwa mu nda, ukumva wacitse intege, cyangwa umutwe ukakurya... Ushobora no kuzana ibiheri mu maso, mu gatuza cyangwa n’ahandi. Ibi biheri bishobora no kugumaho igihe kirekire. Ni ibisanzwe. Birikiza, gusa iyo bikubabaza cyangwa bikubangamiye mu buryo runaka, ubaza wa mubyeyi icyo wakora, cyangwa ukajya kwa muganga.

Issue_13_Seven_things_washing.jpg

5. Gira isuku

Igihe uri mu mihango, uzakenera gukomeza kugira isuku. Gusa ntibizagusaba kwiyuhagira buri kanya. Oya. Mu gitondo uriyuhagira, ugahindura “pad” cyangwa ikindi wagennye. Hanyuma na nimugoroba ukiyuhagira kandi ukanahindura. Hagati mu munsi, uzajya uhindura utagombye kwiyuhagira. Inshuro uhindura, ziterwa n’amaraso uzana uko angana. Niba ari make, wahindura saa sita gusa. Niba ari menshi, wahindura uko icyo wakoresheje ubona kigiye kuzura, kugira ngo utaza kwiyanduza cyangwa ugahumurira abandi nabi. Ku mashuri menshi ubu hashyizwe ibyumba by’abakobwa ushobora kujyamo igihe ushaka guhindura. “Pad” wakoresheje uyita ahabugenewe. Iyo ari agatambaro, ugafurisha amazi akonje n’isabuni, kandi ukakanika ku zuba cyangwa ukagatera ipasi. Mu myanya myibarukiro wisukuramo uko bisanzwe, ukoresheje amazi meza gusa, nta sabuni.

6. Amakuru atari yo

Hari abazajya baguha amakuru atari yo, nko kukubwira ko wakora imibonano mpuzabitsina ngo ukire ibiheri mu maso, cyangwa ngo wayikora ngo uzane amataye, n’ibindi bitandukanye. Ibyo byose ni ukubeshya. Gukora imibonano mpuzabitsina nta kintu na kimwe bivura. Niba wiyemeje kuyikora, ugomba kwikingira kugira ngo wirinde inda utateganyije hamwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

7. Inda utateganyije hamwe n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina:

Nutangira kubona imihango, bizaba bisobanuye ko ushobora gusama nukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ikindi kandi, iyo utangiye gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, waba waratangiye kubona imihango cyangwa se utaratangira kuyibona, uba ushobora no kwandura indwara zitandukanye zifata imyanya myibarukiro. Ni yo mpamvu ugomba gutekereza ku buryo butandukanye bubuza umuntu gutwara inda adashaka hamwe n’ubumubuza kwandura izo ndwara zirimo na SIDA. Ese ubwo buryo urabuzi? Wowe se wahitamo ubuhe? Niba utabuzi, shaka ayo makuru kuri wa muntu mukuru wiyumvamo, cyangwa ku kigo nderabuzima cyangwa ikigo cy’urubyiruko kigwegereye, maze uhitemo icyo uzakora kigufasha kugira ejo hazaza heza!

Share your feedback