NIFUZA KUZABA UMUHANZIKAZI UKOMEYE

Uwo afata nk’ikitegererezo, ni Oda Paccy...

Biba byiza kumenya ikintu ushaka kuba cyo mu gihe kiri imbere, kuko iyo wakimenye bikorohera kugiharanira. Hanyuma waba ufite umuntu ufatiraho urugero, bikaba byiza kurushaho. Yvette afite imyaka 18, yiga kudoda, ariko akunda cyane kuririmba ndetse no kubyina, akabikora iyo abonye umwanya.

Atuye mu Karere ka Kayonza. Yifuza kuzaba umuhanzikazi ukomeye. Uwo afata nk’ikitegererezo, ni Oda Paccy, umuhanzikazi mu njyana ya “Hip Hop” na “Afro Pop” hano mu Rwanda. “Ni Nyampinga” twahuje Yvette hamwe na Paccy ngo baganire. Nuko Yvette ava i Kayonza, aza guhura na Oda Paccy i Kigali, yishimye cyane, ariko kandi asa n’ufite ubwoba. Muri “studio” ya “Ni Nyampinga” ni ho baganiriye

Yvette: Ndishimye cyane kuko mpuye nawe. Ikindi kandi ni ubwa mbere nje i Kigali. Najyaga nifuza kumenya byinshi kuri wowe, kuko uri ikitegererezo kuri nge. None, ngize amahirwe ndakubonye! Nyibwira neza birambuye, umbwire n’igihe watangiriye umuziki wawe, n’imyaka ufite.

Paccy: (Aseka) Nange ndishimye kuko mpuye nawe. Ni iby’agaciro kuri nge kumenya ko hari umwana muto nkawe unyigiraho. Ubusanzwe rero nitwa Uzamberumwana Oda Pacifique, ariko nk’uko ubizi, amazina y’ubuhanzi nkoresha ni Oda Paccy. Natangiye umuziki muri 2006. Icyo gihe nari muto kuri wowe. Nari mfite imyaka 16 gusa. Ubu ngubu narakuze. Maze kugira imyaka 26.

Yvette: Nk’umuntu nkunda, kandi numva adasanzwe, ndifuza kumenya uko ubaho. Ese umunsi wawe uba uteye gute?

Paccy: (Araseka) Iminsi yange ntabwo buri gihe imera kimwe. Ariko muri rusange nkunda kubyuka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ngasenga, nkanywa icyayi, hanyuma bitewe na gahuda mfite uwo munsi ngategura icyo nkora.

Yvette: Nagira ngo rero ungire inama. Nzi kuririmba kandi ndabikunda. Ndetse inzozi zange ni ukuzaba umuhanzikazi w’icyamamare nkawe. Ubwo nakora iki ngo nzabigereho?

Paccy: Ni byiza cyane ko wamaze kumenya icyo ushaka. Kandi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kukigeraho. Ahasigaye, ni ukugiharanira, ndetse no kugira ukwihangana, kuko mu rugendo rwo kugera ku cyo ushaka ushobora guhura n’ibiguca intege.

Yvette: None se wowe kugira ngo ube ugeze aho ugeze mu muziki wawe, ni iki cyabigufashijemo?

Paccy: Kwigirira ikizere ni byo byamfashije. Numvaga mbishoboye, kandi niyizeye. Hanyuma kandi nshuti, n’abanyamakuru na bo baramfashije kugira ngo ibikorwa byange bimenyekane. Ndetse kandi n’ubu baracyamfasha ku buryo mpamya ko nzagera kure.

Yvette: Ese wumva ibikorwa wagezeho bihagije, cyangwa uracyafite izindi ndoto? Niba uzifite ni izihe?

Paccy: Yve, buriya biragora ko umuntu yagera ahantu yumva atagifite inzozi. Iyo ugeze kuri bimwe, akenshi uhita ugira inzozi zo kugera no ku bindi. Nange rero mfite inzozi ndende cyane, kuko nifuza kugera kure mu muziki wange, nkamenyekana no hanze y’igihugu. Urumva ko bikinsaba gukora cyane kugira ngo nzabigereho.

Yvette: Njya numva ibiganiro by’imyidagaduro, hakaba igihe numva bavuga ko wahuye n’ibibazo bitandukanye. Ese ubigenza gute kugira ngo ubyikuremo?

Paccy: Eh! Ibibazo byo nahuraga na byo kuva ngitangira gukora umuziki. Uragera aho ukabimenyera, icyangombwa kiba ari ugukora ku buryo byanze bikunze ibyo bibazo wahuye na byo ubibonera ibisubizo. Ukabirenga, ugakomeza ibyo wiyemeje. Nk’ubu urabizi ko natangiye umuziki nkora “Hip hop”. Icyo gihe byari bigoye kumvikanisha ko umukobwa na we yakora “Hip hop” nk’abahungu, kuko icyo gihe yafatwaga nk’injyana y’ibirara. Ariko si byo. Kumva ko umukobwa ayikora rero, byari bigoranye. Ariko nabigezeho ubu abantu bakunda injyana nkora.

Yvette: None se ubu, umuntu w’umusitari nkawe, nawe uba ufite umuntu ufata nk’ikitegererezo kuri wowe?

Paccy: Yego nange ndamufite. Umuntu mfata nk’ikitegererezo kuri nge ni perezida w’u Rwanda. Iyo ndebye ibikorwa bye, ikizere aba yifitiye hamwe n’ikizere ashyira mu banyarwanda, mbona ari ibintu binshimishije cyane koko byo kwigiraho.

Yvette: Mu buzima wanyuzemo, ni irihe somo wumva wakuye mu byo wagiye uhura na byo?

Paccy: Ngewe isomo rya mbere nakuye mu byo nagiye nyuramo mu buzima, ni ukwihangana. Ni byo koko iyo ushaka kugera ku kintu uragiharanira, ariko nabonye ko iyo utihanganye bya bindi wifuza kugeraho ntabwo ubigeraho.

Yvette: Ni ikihe kintu cyagushimishije mu buzima bwawe?

Paccy: Ni ukumva indirimbo yange ya mbere “Ese nzapfa” kuri radiyo. Byaranejeje bikomeye! Dore rero wambajije nange reka nkubaze. Ndashaka ko umbwira, twahuye wishimye ndabibona. None n’iki cyagushimishije?

Yvette: (Amwenyura) Nge nashimishijwe no kukubona amaso ku maso. Nkimenya ko nzabonana nawe narishimye numva inzozi zange zigiye kuba impamo, kuko nari narabyifuje kenshi. Ni ubwa mbere nkubonye amaso ku maso. Najyaga nkubona mu mashusho y’indirimbo, hari n’igihe waje gukorera igitaramo i Kayonza ndakubona, ndishima cyane. Ariko uko nakubonaga si ko nasanze umeze (araseka). Ndumva nishimye ukuntu ntabona uko ngusobanurira.

Paccy: None se ni iki gituma wumva unkunda, cyangwa wumva umfata nk’ikitegererezo?

Yvette: Nge nakuze nkunda indirimbo zawe, nkumva ziranyubaka cyane, bitewe n’ubutumwa bubamo. Ku buryo no mu gace ntuyemo banyita Paccy kubera ukuntu bazi ko ngukunda. Ibyo ni byo bituma nange numva ko ngomba kuzavamo umuhanzikazi umeze nkawe. Ndetse numva ngomba kuzakora cyane kurushaho, kuko niyumvamo ko nzi kuririmba, kandi ndashoboye.

Paccy: Ndabikwifurije rwose kandi niteguye kuzagufasha, cyane cyane mu bitekerezo wankeneraho byose.

Yvette: Urakoze cyane ni ukuri!

Share your feedback