Uraho neza mukunzi wa Ni Nyampinga! Ibiganiro bya Ni Nyampinga birakomeje muri iki cyumweru. Icya mbere kizakugeraho kuwa gatatu saa kumi n’ebyiri na cumi nitanu z’umugoroba (18:15’), aho tuzakugezaho agace ka Ni Nyampinga Sakwe twumvise kuwa gatandatu ushize. Niba ushaka kongera kumva uwegukanye umwanya w’umunyeshuri uhagarariye abandi hagati ya Valentine na Anik, ntuzacikwe.
Mu kiganiro Ni Nyampinga cyo kuwa gatandatu tuzakugezaho inkuru nshya. Niba ujya wumva bavuga ibyiza wasanga mu kazi kajyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli, nk’uko mu minsi yashize twakugejejeho inkuru y’abakobwa bishimiraga kuba bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo; kuri iyi nshuro ho tuzakugezaho abishimira kuba bakora ibijyanye n’amahoteli. Ni Fiona w’imyaka 18 wishimira kuba arimo kwiga iby’amahoteli muri kaminuza, kuko ngo abona bizamugeza kure.
Hari kandi na Leonie utunganya ibyumba muri hoteli I Musanze. Ntuzacikwe nawe wiyumvire amahirwe ari muri uyu mwuga. Ni Nyampinga Sakwe agace ka 7 nako kazakugeraho. Ese ko Kevin akomeje kugira imyitwarire idakwiye amaherezo ni ayahe? Ni kuwa gatandatu. Shangazi nawe tuzaba turi kumwe asubiza umukunzi wacu wamubajije, indirimbo zizaba zihatana uwo munzi ni iz’abahanzi b’abanyarwanda. Tangira rero utekereze abo uzatura imwe muri zo. Ntuzacikwe ikiganiro ni saa munani zuzuye z’amanywa (14:00’).