Intangiriro: Ibi bisobanura uko turinda, dukusanya kandi dukoresha amakuru muduha igihe mukoresha kimwe mu bihangano bya Ni Nyampinga. Ibiciro fatizo bishobora gukoreshwa iyo ukoresheje iri hamagara.
1. Abo turi bo
Ni Nyampingani ni igitekerezo cya Girl Effect, umuryango udaharanira inyungu wemewe mu Bwongereza no mu Birwa byabwo. Nomero y’Umushinga wa Girl Effect ni 07516619 naho numero iyiranga nk’umuryango ugamije gufasha ni 1141155. Wadusanga kuri Film House, 142, Umuhanda wa Wardour, London W1F 8ZU.
Girl Effect niyo nyiri kandi ikoresha Ni Nyampinga. Ni Nyampinga igizwe n’ibihangano binyuranye harimo; ikinyamakuru, ikiganiro kuri radiyo, ninyampinga.com, Urubuga USSD*900 n’umurongo 1019 wandikirwaho ukanavugirwaho. Ni Nyampinga igizwe n’abakobwa kandi igenewe abakobwa mu rwego rwo gutanga amakuru y’ingenzi no gufasha abakobwa kwidagadura.
Tukubikira ibanga mu buryo bukomeye kandi twiyemeje kubika amakuru yose yerekeye ubuzima bwawe bwite. Iri tegeko risobanura uburyo dukusanya kandi dukoresha amakuru uduha. Igihe ugize ikibazo wabariza kuri magazine@ninyampinga.com.
2. Ni gute dukusanya amakuru yerekeranye n’ubuzima bwawe bwite?
Iyo ukoresheje Ni Nyampinga, udusangiza amakuru yerekeranye n’ubuzima bwawe bwite mu buryo bunyuranye harimo:
Kuba umunyamuryango cyangwa kwiyandikisha muri Ni Nyampinga;
Kugira uruhare mu matora mato cyangwa mu bushakashatsi;
Ibitekerezo uduha(urugero icyo uvuga ku bivuzwe/byanditswe yangwa ifoto) ubinyujije muri kimwe mu bihangano bya Ni Nyampinga, n’amakuru rusange akusanywa uko ukoresheje Ni Nyampinga.
3. Ni ubuhe bwoko bw’amakuru yerekeranye n’ubuzima bwawe bwite dukusanya?
Iyo ukoresheje Ni Nyampinga dushobora gukusanya amwe mu makuru yerekeye ubuzima bwawe bwite:
Izina;
Imyaka;
Telefoni;
Amakuru ayo ari yo yose yerekeye ubuzima bwawe bwite udusangiza mu byo wandika/uvuga;
Amakuru ayo ari yo yose yerekeye ubuzima bwawe bwite udusangiza igihe ugize uruhare mu matora mato cyangwa mu bushakashatsi, n’
Amakuru y’ibanze aturuka ku kuba ukoresha Ni Nyampinga, urugero; ibihangano usura n’inshuro ubisura.
Amwe muri aya makuru ashobora kuba ari amakuru yerekeye ubuzima bwite akomeye cyane. Aya akubiyemo amakuru yerekeranye n’ubuzima bwawe, imyororokere, politiki cyangwa imyemerere ishingiye ku madini.
4. Ni iki dukoresha amakuru akwerekeyeho?
Dukoresha amakuru yerekeye ubuzima bwawe bwite mu buryo bunyuranye:
Twemeza ubusabe bwo kuba umunyamuryango cyangwa kwiyandikisha muri Ni Nyampinga;
Tunoza Ni Nyampinga n’ibyo igeza ku bayikunda;
Dukora ubushakashatsi cg dusesengura umurimo wacu
Usibye aho biteganywa n’itegeko, ntituzigera dusangiza amakuru yerekeye ubuzima bwawe bwite urundi ruhande rwa gatatu urwo ari rwo rwose. Ariko dushobora gusangiza amakuru uruhande rwa gatatu, by'umwihariko turufasha mu gukora ubushakashatsi no gusesengura umurimo wacu. Amakuru akwerekeyeho azakomeza kugirwa ibanga kugira ngo utamenyekana.
5. Ni gute turinda amakuru yerekeranye n’ubuzima bwawe bwite?
Turinda amakuru yerekeye ubuzima bwawe bwite twifashishije ingamba z'umutekano zinyuranye, harimo ibikoresho byo kurinda no kugenzura amakuru. Amakuru yerekeye ubuzima bwawe bwite ashyirwa ku murongo w’itumanaho urinzwe, kandi agerwaho gusa n'abantu bake bashoboka.
Nubwo dukorana ubushishozi, nta makuru yo kuri murandasi twakwemeza ko afite umutekano 100%. Ku bw’ibyo, nubwo twita ku kurinda amakuru yerekeye ubuzima bwawe, ntidushobora kuguha ubwishingizi bw’umutekano w’amakuru ayo ari yo yose udusangiza, ukaba ugomba kumva neza ko ugomba kwirengera ingaruka zose zaturukamo.
6. Amasezerano
Mu gutanga amakuru yerekeye ubuzima bwawe bwite, harimo n’akomeye, wemeye ko dushobora gukusanya no gukoresha aya makuru, kubika no gukoresha amakuru yawe hagendewe ku biteganywa n’itegeko rigenga ukubika ibanga.
Dukorera ku rwego mpuzamahanga, bityo akenshi tukaba dukenera kohereza amakuru y’umuntu ku giti cye hakurya y’imipaka. Utwemereye kandi kohereza amakuru yawe mu bihugu cyangwa imiryango iri hanze y’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi, igihe bibaye ngombwa, nk’uko biteganywa muri iri tegeko. Ibyo bihugu bishobora kuba bitari ku rwego rumwe rwo kurinda umutekano w’amakuru n'Ubumwe bw'Uburayi. Igihe twohereje amakuru muri ubwo buryo, nibiba ngombwa, tuzasinya amasezerano agamije kurinda amakuru yawe.
Ushobora, igihe cyose, kudusaba guhagarika amasezerano ubinyujije kuri: magazine@ninyampinga.com
7. Tumarana amakuru yerekeranye n’ubuzima bwawe bwite igihe kingana iki?
Ku byerekeranye n’igihe tumarana amakuru yerekeye ubuzima bwawe bwite, dukoresha amakuru akwerekeyeho tugendeye ku masezerano. Mu buryo bumwe na bumwe dushobora kuyagenderaho dukoresha amakuru akwerekeyeho ku bw’inyungu zacu. Izo nyungu zirimo kwemeza ubusabe bwawe bwo kuba umunyamuryango, kwiyandikisha cyangwa umwirondoro.
Tuzabika amakuru yerekeye ubuzima bwawe igihe cyose uzaba ukoresha Ni Nyampinga. Nuramuka uhagaritse amasezerano yawe, tuzasiba amakuru akwerekeyeho ubutazayagarukaho. Dushobora, ariko gukomeza kubika amakuru yagizwe ibanga yaturutse ku bijyanye n’ubuzima bwawe bwite
8. Uburenganzira bwawe
Ufite uburenganzira bwo kugera ku makuru akwerekeyeho tubitse. Ufite kandi uburenganzira bwo gusaba guhindura amakuru ayo ariyo yose atunganye akwerekeyeho tubitse, kandi, mu buryo bumwe, no gusaba gusiba amakuru yerekeranye n’ubuzima bwawe bwite. Ushobora gukoresha imeyiri iri ku ntangiriro z’iri tegeko igihe cyose wifuza kutubaza ibyerekeye uko wakoresha uburenganzira bwawe.
Niba udashimishijwe n’uburyo amakuru akwerekeyeho yafashwe ushobora kugeza ikibazo cyawe ku biro bya Komiseri ushinzwe Amakuru.
9. Impinduka
Igihe amakuru akwerekeyeho ahindutse, wadufasha kujyanisha amakuru yawe n’igihe ubitumenyesha kuri imeyiri iri ku ntangiriro z’iri tegeko.
Dushobora guhindura cyangwa kujyanisha n’igihe iri tegeko igihe icyo ari cyo cyose tuzirikana itegeko cyangwa iteka ryo kurinda amakuru.
Itegeko rirebana n’amakuru atureba
1. Ikoranabuhanga ry’amakuru atureba no kuyagenzura ni iki?
Amakuru atureba ni amagambo arimo amakuru make agaragara kuri mudasobwa cyangwa telephone yawe igihe usuye urubuga rwacu. Inyinshi mu mbuga zirayakoresha. Amakuru atureba ashobora kugira akamaro kubera ko adufasha gutoranya inyandiko z'urubuga rwacu no kukumenya nk'urukoresha. Amwe mu makuru atureba ni ingenzi kuko agufasha kunyura mu rubuga rwacu no kurukoresha.
Urutonde rw’amakuru atureba dukoresha rushobora kuboneka mu ntonde z'amakuru yacu.
2. Amakuru dukoresha ubu n’uburyo bayasiba
Igihe usuye Ni Nyampinga.com wakira ubutumwa bugufi bukugira inama ko dukoresha amakuru yavuzwe. Kubanza kukwereka ayo makuru ni ngombwa kugira ngo tukugaragarize ibya Ni Nyampinga. Uramutse ukomeje gukoresha Ni Nyampinga, andi makuru azashyirwa kuri mudasobwa cyangwa telephone byawe. Niba utifuza gushyira amakuru kuri mudasobwa cyangwa telefone yawe ushobora guhitamo ubundi buryo bukunyuze:
Shyira muri mudasobwa/telefoni gahunda igufasha gukumira amakuru;
Emerera gusa imbuga “zizewe” mu kuyagaragaza; cyangwa
Emera, amakuru y’imbuga urimo gukoresha gusa.
Wibuke ko niba ukumiriye amakuru, Ni Nyampinga ishobora kudakora kuri mudasobwa/telefoni yawe.
Niba wifuza ibindi bisobanuro wasura urubuga: allaboutcookies.org.
3. Uko dushyira amakuru mu byiciro
Dushyira amakuru yacu mu byiciro mu buryo bukurikira:
Aya ngombwa ku buryo ndakuka
Aya makuru ni ingenzi kuko agufasha kunyura mu rubuga no kumenya n’ibirugize, nko kugera mu bice birinzwe by'urubuga.
Imikorere
Aya makuru y’urubuga ahuriza hamwe amakuru ku buryo wakoresha urubuga, urugero, ni ayahe mapaji usura kenshi? Ese ubona ubutumwa budasobanutse buturutse kuri ayo mapaji. Dukoresha aya makuru y’urubuga mu rwego rwo kunoza uburyo urubuga rwacu rukora.
Uko bigenda
Aya makuru y’urubuga adufasha kwibuka amahitamo ukora (nk’izina rikuranga) no gutanga ibigize urubuga binoze.